Urukiko Rukuru rwa Kenya rukorera i Kisii rwemeje ko umugore watandukanye n’umugabo agomba gusubiza inkwano yatanzwe mu ishyingirwa gakondo, nubwo yaba yarahawe ababyeyi be.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 8 Ukuboza 2023, mu rubanza rwa CKN v DMO. Umugore yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwari rwategetse ko inkwano isubizwa, avuga ko atari we wayakiriye kuko yari yarashyikirijwe ababyeyi be.
Umucamanza D.K.N. Magare yanze iyo mpamvu, avuga ko kuba inkwano yarahawe ababyeyi bitavanaho inshingano yo kuyisubiza. Icyakora, umugore ashobora gusaba ababyeyi be kumusubiza amafaranga cyangwa agaciro k’ibyo yasubije, igihe abona ko abifitiye uburenganzira.
Uru rubanza rwari rufitanye isano n’ishyingirwa gakondo ry’Abakisii ndetse n’ishyingirwa ryakorewe mu rusengero. Umugore yari yanarugejejeho icyifuzo cyo guhabwa indezo ya amashilingi ya Kenya 25.000 buri kwezi, ariko urukiko ntirukimwemereye, rushimangira ihame ry’uburinganire bw’abashakanye.
Ku bijyanye n’umwana bari bafitanye, urukiko rwagaragaje ko gutandukana kw’ababyeyi bidakuraho inshingano zabo zo kumwitaho. Ibibazo byihariye byo kurera umwana byagombaga gukemurwa n’urukiko rubifitiye ububasha.
Icyakora, iki cyemezo ntigikwiye gufatwa nk’itegeko rusange rivuga ko abagore bose muri Kenya bagomba gusubiza inkwano igihe batandukanye n’abagabo babo. Cyibanze ku miterere y’urubanza, umuco w’Abakisii n’uburyo iryo shyingirwa ryari ryarakozwe.




