Abayobozi b’ihuriro C64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje urugendo i Burayi, basaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gushyigikira ibiganiro bya politiki bihuriza hamwe impande zose muri RDC.
Nyuma y’inama yabahurije i Rome mu Butaliyani, aba bayobozi bagiye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 29 Ukwakira 2026, aho bahuye n’abayobozi bashinzwe ubufatanye na Afurika yo hagati muri uyu muryango.
Iri tsinda ryabagejejeho imyanzuro yaryo isaba ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose, rivuga ko ari byo bishobora gufasha RDC kuva mu bibazo bya politiki n’umutekano imazemo igihe.
Umwe muri aba bayobozi, Martin Fayulu, yavuze ko hari ibyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utari gukora bihagije, birimo kwamagana kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu no gushyigikira byeruye ibiganiro bya politiki.
Yagize ati “Icyo mutari gukora ni ukwamagana mu buryo bukomeye ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Icyo mutari gukora ni ukwamagana igitekerezo cyo kurenga ku Itegeko Nshinga rya Congo. Icyo mutari gukora kandi ni ugushyigikira bihagije ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose.”
Fayulu yavuze ko ishyigikiye ko nta muntu wafata ubutegetsi binyuze mu kurenga ku Itegeko Nshinga cyangwa mu gukoresha intwaro.
Iri tsinda ryanahuye n’ubuyobozi bwa politiki bw’ishyaka riri mu butegetsi mu Bubiligi, ariko ntiryashoboye guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévôt.
Prévôt yari aherutse kwamagana umugambi wa Joseph Kabila wo gufata ubutegetsi, mu gihe C64 yo ivuga ko Kabila akwiye kugira uruhare mu biganiro bya politiki muri RDC


