Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ko igihugu cye kizasubiza igitero icyo ari cyo cyose mu buryo bukomeye kandi budafite aho bugarukira ku isi.
Uwo muburo uri mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Khamenei, nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo ku wa 31 Ukwakira 2026. Itangazo rivuga ko yategetse ingabo gusubiza buri gitero zikoresheje imbaraga, kandi zitagengwa n’imbibi z’ahantu.
Yavuze ko Amerika cyangwa Israel nibisubukura ibitero bya gisirikare cyangwa iby’iterabwoba, ingabo n’abaturage ba Iran ari bo bazagena igihe n’uburyo bizahagararira. Yasabye kandi abayobozi b’ingabo kuvugurura urutonde rw’intego bashobora kwibasira, bakongeramo imitungo n’inyungu zitandukanye z’abo bafata nk’abanzi.Nk’uko itangazo ribivuga, abitabiriye iyo nama barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Ali Abdollahi, Umuyobozi w’Ingabo, Amir Hatami, n’Umuyobozi w’Umutwe w’Abarinzi b’Impinduramatwara, Ahmad Vahidi.
Ubwa mbere agaragaye nyuma yo gusimbura se.
Ni ubwa mbere hatangajwe ku mugaragaro amakuru y’inama yahuje Khamenei n’abo bayobozi. Yari ataragaragara mu ruhame kuva asimbuye se, Ayatollah Ali Khamenei, ku buyobozi bw’ikirenga bwa Iran.
Se yishwe mu bitero bya Amerika na Israel byagabwe mu ntangiriro z’intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yabyihoreye igaba ibitero ku bihugu byo mu karere bifatanya na Amerika.


