Burkina Faso yongeye gushyira igihano cy’urupfu mu mategeko ahana ibyaha, nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bose uko ari 71 bemeje umushinga ubiteganya ku wa 20 Ukwakira 2026.
Icyo cyemezo gishyigikiwe na Perezida Ibrahim Traoré. Kireba ibyaha birimo iterabwoba, ubutasi, kugambanira igihugu, kwica umubyeyi, no kwinjiza ibicuruzwa byarengeje igihe cyangwa bibujijwe bigateza urupfu.
Igihano cy’urupfu cyari cyarakuwe mu mategeko mu 2018, ku butegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré. Icyakora, nta muntu wari uheruka kwicwa hashingiwe kuri cyo kuva mu 1988.
Ubutegetsi buvuga ko kugigarura bigamije gukumira ibyaha, cyane cyane iterabwoba rikomeje guhungabanya igihugu. Minisitiri w’Ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yavuze ko imitwe y’iterabwoba yashishikarizaga abantu kuyiyungaho ibabwira ko n’iyo bafashwe, igihano gikomeye bashoboraga guhabwa cyari igifungo cya burundu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo igaragaza impungenge z’uko iki gihano gishobora gukoreshwa mu gucecekesha abanenga ubutegetsi.
Iki cyemezo gihuje Burkina Faso na Mali na Niger, bafatanyije mu Muryango w’Ibihugu bya Sahel (AES). Ibyo bihugu byombi biracyafite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo, nubwo bimaze imyaka myinshi bitagishyira mu bikorwa.


