Général de Brigade Eddy Kapend, uyobora akarere ka 22 ka Gisirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatangaje ko yiyemeje gufata Joseph Kabila, wahoze ayobora igihugu, akamujyana i Kinshasa.
Ayo magambo yayavuze mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano muri RDC ukomeje kuba mubi, cyane cyane nyuma y’uko Kabila agaragaje uruhare mu ishingwa ry’ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rihanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu magambo yasubiwemo n’ibitangazamakuru byo muri RDC, Kapend yagize ati “Nzi neza Joseph Kabila. Nakoranye na se, Kabila akiri uruhinja. Ndashaka kumufata nkamujyanira i Kinshasa.”
Ibi bikurikira andi magambo Kapend yari yatangaje ku wa 26 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’abasirikare n’abapolisi mu kigo cya gisirikare cya Major Vangu i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga. Icyo gihe yasabye ingabo na Polisi kongera kuba maso no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije igihugu.
Yavuze kandi kuri Kabila, amushinja gushaka kongera gufata ubutegetsi akoresheje intwaro. Yamugereranyije na Goliyati wo muri Bibiliya, we akiyita Dawidi witeguye kumuhangana. Yagize ati “Ndi Dawidi witeguye kumuhangana.” Yasabye kandi abasirikare n’abapolisi kutemera gukoreshwa muri politiki, ahubwo bagakomeza inshingano zabo zo kurinda igihugu.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kandi ari mu bantu bavugwaho uruhare mu ishingwa rya FRN, ihuriro rihuza abanyapolitiki n’abasirikare barimo abahoze mu ihuriro rya AFC/M23. Iryo huriro riyobowe na Kabila, naho Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bari mu barifite inshingano z’ubuyobozi. Jenerali Sultani Makenga ni we Mugaba Mukuru w’Ingabo zaryo.
Kuba Kabila ari mu ishyaka ritavuga rumwe na Kinshasa, hamwe n’uruhare rwe muri FRN, byatumye amagambo y’abayobozi bakuru ba gisirikare bamuvugaho arushaho gukurura impaka muri RDC.


