Thursday, July 30, 2026

Joseph Kabila yaba agiye kuyobora ihuriro AFCM23? Dore icyo Nangaa yatangaje

Ntucikwe n'Iyi:

Umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko yiteguye kuva ku mwanya we wo kuyobora iri huriro ririmo umutwe wa M23, akawuha uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, mu gihe yaba yemeye kuryinjiramo.

Mu kiganiro yagiranye na Grand Lacs News, Nangaa yavuze ko Kabila akomeje kumufata nk’umuyobozi ukomeye kandi ko yakwishimira kumubona ayobora AFC.

“Yahoraga ari umuyobozi wacu, no mu gihe yari Perezida wa Repubulika. Aramutse yemeye kwifatanya natwe uyu munsi, namuha umwanya wanjye. Ni na byo twifuza,” ni ko Nangaa yavuze. (YouTube)

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Aya magambo yongeye gukurura impaka

Ibi byatangajwe mu gihe raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kuvuga ko hari ibimenyetso byerekana umubano hagati ya Joseph Kabila na AFC/M23.

Joseph Kabila. Photo:internet

Leta ya RDC ndetse na raporo z’impuguke za Loni zivuga kandi ko M23 ikomeje gufashwa n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma. Kabila na we yakomeje guhakana ibirego bimushinja kuba inyuma y’uyu mutwe, avuga ko nta shingiro bifite.

Kabila yakatiwe urwo gupfa adahari…

Muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwakatiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu adahari, rumushinja ibyaha bifitanye isano n’ubufatanye na AFC/M23. Icyakora, abamushyigikiye bavuga ko urwo rubanza rwari rugamije inyungu za politiki kandi barwamaganye.

Joseph Kabila, kuri ubu uvugwa ko atuye i Goma, umujyi ugenzurwa na AFC/M23, ntabwo aragira icyo atangaza ku butumire bwa Corneille Nangaa. Gusa, mu mwaka ushize ubwo yari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko iyo aza kuba ari we uyoboye uyu mutwe, “ibintu byari kuba bitandukanye cyane n’uko bimeze ubu,” amagambo yakomeje guteza impaka ku ruhare rwe muri AFC/M23.

INDI WASOMA NONAHA : Ebola muri RDC: Kuzamuka gutunguranye kw’imibare kwateye impungenge, ariko dore icyo wamenya

Impamvu aya magambo akomeye rero…

Ibi biratangaje kuko ari ku butegetsi bwa Joseph Kabila mu 2013, ingabo za RDC zifatanyije n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (FIB) zatsinze M23, bituma uwo mutwe usubira inyuma mbere yo kongera kwiyubaka mu 2021.

Kuba Corneille Nangaa ubu atangaza ko yiteguye kumuha ubuyobozi bwa AFC/M23, byongeye gukomeza ibihuha n’ibibazo ku ruhare Kabila ashobora kuba afite muri iri huriro, nubwo we ubwe atarabyemeza cyangwa ngo abyange ku mugaragaro.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -