Friday, July 31, 2026

Ku myaka 71 aracyari imanzi, ikintu atinya kurusha ibindi ku isi ni abagore. Irebere umugabo udasanzwe.

Ntucikwe n'Iyi:

Ubundi burya ngo Gushaka ni byiza, ariko kudashaka bikaba byiza kurushaho, uyu murongo wo muri bibiliya uboneka mu banyakorenti (ba mbere) umutwe wa karindwi. Uyu murongo rero umugabo witwa Nzamwita Calixte banza we yarawusomye akiri muto ndetse akawubahiriza cyane.

Nzamwita Callixte ukomoka mu ntara y’amajyaruguru avuga ko ku myaka ye 71 atarakora imibonano mpuzabitsinda na rimwe kandi ko yatangiye kugendera kure icyitwa igitsina gore afite imyaka 16 gusa, kuva ubwo hashize imyaka 55 adashobora kugira aho ahurira nabo kuko arabihisha cyane. Sibyo gusa yirinda n’umuntu wese watuma ahura n’abagore akaba ariyo mpamvu akunda kuba yibereye murugo hafi ya buri gihe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Nyamara uyu nubwo atinya abagore bigeze aho, bivugwa ko ahubwo abagore baturanye nawe aribo batuma akomeza kubaho kuko baramufasha cyane bakamuha ibimutunga, gusa babizana bagira nta mugore numwe cyangwa umukobwa wemerewe kumwegera cyangwa kumwinjirira mu nzu, ugomba kumufasha ariko ukaguma kure ye.

Nzamwita ati: “nafashe umwanzuro wo kwiheza ndetse nubaka n’uruzitiro runini ku nzu yange kuko sinashakaga kandi nanubu sinshaka ko hari umuntu w’igitsina gore wanyegera”

Umwe mu bagore baturanye na Nzamwita ati: “nubwo atinya abagore bikabije, nitwe tumufasha kubaho. Tumufasha kubona icyo kurya ndetse tukamuzanira n’ibindi bintu ashobora gukenera mu buzima bwa buri munsi ariko nubwo aruko bimeze icyo waba uri kumufasha cyose ntashobora kukwemerera kumwegera uri umugore, ntibishoboka” yakomeje agira ati: “buri kintu cyose tumuzaniye ujugunya hafi yinzu akaza akagifata nta mugore yatuma amwegera”.

Nzamita iyo abonye umugore wegereye hafi yinzu ye ahita asubira mu nzu igitaraganya agafunga hato batagira aho bahurira. Uyu mugabo bikekwa ko arwaye indwara yitwa gynophobia akaba ari indwara yo gutinya umuntu w’ikindi gitsina, nk’umugabo agatinya abagore, cyangwa umugore agatinya abagabo cyane.

Ibimenyetso byiyi ndwara bigaragazwa nuko iyo umugabo nkuku atekereje abagore bihinduka ako kanya, agatangira kugira ubwoba, mugituza hakifunga guhumeka bikanga, akabira ibyuya byinshi ndetse n’umutima ugatera cyane.

Iyi rero wasanga ari nayo mpamvu Nzamwita abagendera kure cyane atitaye ko bamufasha

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Chris Brown ni muntu ki? Menya ubuzima bwe, imyaka afite, umutungo we, abana be n’ibibazo by’amategeko yagiye anyuramo nubu…

Mu gihe izina rya Chris Brown rikomeje kongera kuvugwa cyane nyuma yo kwemera icyaha mu rukiko rwo mu Bwongereza,...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -