AKA KANYA

Ndi mubi cyane ndabizi gusa kuba icyamamare byatumye ndyamana n’abakobwa benshi:Chiellini yatunguranye

Giorgio Chiellini yavuze amagambo atangaje ku buzima bwe bwite agaragaza uko umwuga w’umupira w’amaguru wamufashije mu mibanire n’abagore no mu buzima busanzwe.

‎Giorgio Chiellini umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu bwugarizi mu mupira w’amaguru yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo atari asanzwe amenyerewe mu bakinnyi bakomeye. Uyu wahoze akinira Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yavuze ku buzima bwe bwite mu buryo bwatunguye benshi agaragaza uko umwuga we wamufashije no mu buzima bwo hanze y’ikibuga.

‎Mu magambo ye yavuze ati: “Kuba ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomeye byamfashije kuryamana n’abagore benshi. Ndi mubi cyane. Iyo ntaba umukinnyi w’umupira kuvugisha abagore byari kungora cyane.”

‎Aya magambo yahise akwirakwira hose abantu batungurwa n’uburyo yavuze ibintu mu kuri kwinshi nta kwihisha cyangwa se kwizinga mu magambo bisanzwe bikoreshwa n’ibindi byamamare ku isi.Mu by’ukuri, ibyo Chiellini yavuze byerekana ikintu abantu benshi batekereza ariko ntibakivuge: intsinzi n’icyubahiro bihindura uko abantu bakubonamo. Kuba icyamamare kugira amafaranga no kumenyekana ku isi hose bituma ubuzima bwawe mu mibanire n’abandi bworoha kurushaho.

Giorgio chiellini Mubihe yakanyujijeho

‎Nubwo yavuze ibi mu buryo burimo gusetsa no kwicisha bugufi benshi bavuze ko harimo ubutumwa bukomeye. Chiellini ntiyigereranya nk’umuntu ufite igikundiro gisanzwe ahubwo agaragaza ko ibyo yagezeho mu mupira ari byo byamwongereye amahirwe mu buzima bwe bwite. Ibi bigaragaza neza ko akenshi icyubahiro n’intsinzi bishobora kurusha imiterere y’umubiri akamaro mu buryo abantu bakwitaho.

‎Bakomeje bavuga ko Ikindi cyagaragaye muri aya magambo ni uko nubwo Chiellini ari umwe mu bakinnyi bageze ku rwego rwo hejuru akaba yaregukanye ibikombe bikomeye ndetse akaba yaranayoboye ikipe y’igihugu akiri  umuntu wicisha bugufi akabaho mu buzima butarimo kwishyira hejuru. Kuvuga ati “ndi mubi cyane” ni uburyo bwo gusetsa, ariko nanone bigaragaza ko azi neza uwo ari we kandi atabeshya ubuzima bwe.

‎Ibi bitwigisha ko kwigirira icyizere bidaturuka gusa ku isura ahubwo gishingira ku byo umuntu yagezeho ubunararibonye ndetse n’icyubahiro yihesheje. Chiellini yubatse izina rikomeye mu mupira w’amaguru ibyo bikamuha icyizere ndetse bikamufungurira n’andi mahirwe mu buzima bwe busanzwe.Ku rundi ruhande amagambo ye agaragaza n’inyungu zihishe zo kuba umukinnyi ukomeye. Aho bimwe mubyo bageraho benshi bahuriza ku kuba  hari icyubahiro babona mu bantu,Kumenyekana cyane ndetse n’andi mahirwe menshi mu mibanire.Gusa  nanone ibi bijyana n’ibindi bibazo birimo:Kubura ubuzima bwite,Kugenzurwa cyane n’itangazamakuru ndetse n’igitutu cyo guhora uri ku rwego rwo hejuru.

‎Icyo benshi bakunze kuri aya magambo ya Chiellini ni uko yavuze ukuri nta kubeshya. Muri iki gihe abantu benshi b’ibyamamare bagerageza kwerekana ubuzima butunganye amagambo nk’aya aba ari gake cyane. Bituma abafana bumva bamwegereye bakamufata nk’umuntu usanzwe ufite ibitekerezo n’amarangamutima nk’abandi.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post