Hari amakipe aza muri Basketball Africa League abantu bayafata nk’ayaje kwitabira gusa, ariko nyuma agahindura amateka y’umukino muri Afurika yose. Uyu mwaka, iyo kipe ni RSSB Tigers yo mu Rwanda.
Mu mezi make ashize, hari abantu bake cyane batekerezagako RSSB Tigers ishobora kugera kure muri BAL 2026. Bamwe bayifataga nk’ikipe nshya itagira uburambe buhagije bwo guhangana n’ibihangange bya Afurika nka Al Ahly, Petro de Luanda cyangwa Al Ahli Tripoli. Ariko ubu ibintu byose byarahindutse.

RSSB Tigers ntabwo iri gusa mu makipe meza ya Afurika uyu mwaka ahubwo yamaze gukora amateka atarigeze akorwa n’indi kipe yo mu Rwanda.
Nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97 mu mukino wari urimo intensity idasanzwe, RSSB Tigers yahise iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League. Ni inkuru yasize benshi muri Afurika batangiye kwibaza ikibazo kimwe: Ese aba Tigers baturutse hehe?
Igitangaje kurushaho ni uko iyi kipe isa n’iyavutse itunguranye ariko ikaza ifite umutima udasanzwe wo gutsinda. Mu mikino myinshi bamaze gukina muri BAL, RSSB Tigers yagiye igaragara nk’ikipe idatinya amazina akomeye ahubwo ikina ifite confidence nk’ikipe imaze imyaka myinshi ku rwego rwo hejuru.
Abasesenguzi benshi batangiye kuvuga ko kimwe mu bintu bikomeye biri gufasha RSSB Tigers ari uburyo bakinana nk’umuryango umwe. Nta mukinnyi umwe ushingirwaho gusa ahubwo buri wese aba afite uruhare rukomeye mu mukino. Iyo umwe adahari, undi ahita afata inshingano.
Ikindi cyatunguye benshi ni uburyo iyi kipe ikina umukino wihuta cyane kandi ufite imbaraga nyinshi. Mu mukino wa Al Ahly waraye ubaye,abafana benshi batunguwe no kubona uburyo RSSB Tigers yakomeje gusatira no gutsinda amanota menshi nubwo yari ihanganye n’ikipe ifite amateka akomeye cyane muri basketball ya Afurika.
RSSB Tigers Yahinduye Uko Afurika Yabonaga Basketball y’u Rwanda
Mu myaka yashize, u Rwanda rwari ruzwi cyane muri Afurika kubera gutegura BAL ndetse no kugira ibikorwa remezo byiza bya basketball nka BK Arena. Ariko hari abakundaga kuvuga ko igihugu kigifite urugendo rurerure kugira ngo kigire ikipe ishobora guhatanira igikombe cya Afurika.
RSSB Tigers isa n’iyahinduye iyo myumvire yose mu gihe gito cyane.
Ubu abafana bo hirya no hino muri Afurika batangiye kuvuga kuri iyi kipe yo mu Rwanda nk’ikipe ifite ejo hazaza hakomeye cyane. Ku mbuga nkoranyambaga, videwo z’uburyo bakinamo, dunks zabo ndetse n’uburyo bishimira amanota biri gukwirakwira cyane.
Abakunzi ba basketball mu Rwanda nabo bamaze gutwarwa n’iyi kipe. Hari benshi bavuga ko RSSB Tigers iri gukora ibintu bishobora guhindura amateka ya basketball nyarwanda burundu, cyane cyane mu gutuma abana bato batangira kugira inzozi zo gukina ku rwego mpuzamahanga.
Ubu hasigaye ikibazo kimwe gusa: Ese RSSB Tigers ishobora kurangiza iyi nkuru y’igitangaza itwaye igikombe cya BAL 2026?
Ikipe izava hagati ya Petro de Luanda na Al Ahli Tripoli ni yo izahura na RSSB Tigers ku mukino wa nyuma, ariko uko byagenda kose, iyi kipe yo mu Rwanda yamaze gukora amateka adashobora kongera kwirengagiza.
Kandi niba hari umuntu wari ugitekereza ko basketball y’u Rwanda itaragera ku rwego rwo hejuru, RSSB Tigers yamaze kumuha igisubizo mu kibuga.




