Muri Uganda, urukiko rwakatiye umugabo igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana bane bato mu ishuri ry’incuke, mu gikorwa cyashenguye imitima ya benshi ndetse kigateza uburakari mu gihugu hose.
Uyu mugabo witwa Christopher Okello Onyum, w’imyaka 39, yahamwe n’icyaha cyo kwica abo bana bari bafite hagati y’umwaka umwe n’itatu y’amavuko, mu gitero cyabereye mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Program riherereye i Kampala ku wa 2 Mata 2026.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga abivuga, Okello yinjiye muri iryo shuri yiyoberanyije nk’umubyeyi ushaka kurihandikishamo umwana. Nyuma yo kwinjira, yafunze amarembo y’ishuri mbere yo kugaba igitero ku bana bari imbere.
Abatangabuhamya bavuga ko ibintu byose byabaye mu gihe gito cyane, mbere y’uko umuzamu wo hafi aho amufata ataracika. Icyo gikorwa cyateje ubwoba n’agahinda gakomeye muri Uganda, cyane cyane ku babyeyi bafite abana bato.
Mu rubanza rwe, Okello yahakanye ibyaha ndetse avuga ko yari afite ibibazo byo mu mutwe. Ariko urukiko rwatesheje agaciro iyo mpamvu, ruvuga ko ibimenyetso byagaragazaga ko icyo gikorwa cyari cyarateguwe mbere. Abashinjacyaha bagaragaje ko telefoni na mudasobwa bye byari byaragaragayemo ubushakashatsi bwakozwe mbere y’igitero, harimo amagambo ajyanye n’amashuri n’ibikorwa by’ubwicanyi bikabije.
Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo, yavuze ko Okello atigeze agaragaza kwicuza ku byo yakoze, anemeza ko icyaha yakoze ari kimwe mu byahungabanije igihugu cyane muri uyu mwaka.
Nubwo Uganda igifite igihano cy’urupfu mu mategeko yayo, igihugu kimaze imyaka myinshi kitagishyira mu bikorwa. Gusa, inkuru y’aba bana bane bishwe yakongeje impaka zikomeye ku mutekano w’abana mu mashuri ndetse n’uburyo ubutabera bukwiye kwitwara ku byaha nk’ibi.
Uru rubanza rwakurikiwe cyane n’abaturage benshi, aho bamwe bagaragaje ko igihano cyatanzwe gikwiye kubera uburemere bw’icyaha, mu gihe abandi bibajije niba ubushishozi buhagije bwarakoreshejwe ku kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe uwo mugabo yavugaga ko afite.

