AKA KANYA

Icyo uruzinduko rwa CDS Gen Mubarak rwasize i shyorongi bitegura Rayon sports

Kuri uyu wa Gatandatu, amaso yose azaba yerekejwe kuri Amahoro Stadium aho Rayon Sports izakira mukeba wayo ukomeye APR FC mu mukino ufatwa nk’uw’ingenzi cyane muri BK Pro League.

Uyu si umukino usanzwe, ahubwo ni derby yuzuyemo amateka, ishema ndetse  utanga ishusho kuwuhabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

‎Aya makipe yombi amaze imyaka myinshi ari ku isonga muri ruhago y’u Rwanda, aho buri gihe ahura bigahinduka intambara y’amateka n’amarangamutima akomeye ku bafana. Uyu mukino ugiye kuba ufite uburemere budasanzwe kuko amakipe yombi akomeje guhatanira igikombe cya shampiyona, bityo intsinzi ikaba ifite agaciro gakomeye cyane.

‎Rayon Sports izaba ifite akarusho ko gukinira imbere y’abafana bayo kuri Stade Amahoro, aho biteganyijwe ko izaba yuzuye, abafana bambaye ubururu n’umweru bashyigikira ikipe yabo. Gusa ku ruhande rwa APR FC, basanzwe bazwiho gukina bafite gahunda, discipline n’inyota yo gutsinda, bityo nabo bazaba bashaka kwerekana ko bashoboye gutsindira aho ari ho hose kabone niyo baba ataribo bakiriye.

Chairman w’icyubahiro wa APR FC Mubarak Muganga



‎Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, APR FC yakomeje imyitozo ikomeye, ibintu byarushijeho kugaragazwa n’uruzinduko rw’umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarak Muganga, wasuye abakinnyi mu myitozo yabereye i Shyorongi (Ikirenga Stadium). Mu butumwa yabagejejeho, yabibukije ko kwambara umwambaro wa APR FC ari inshingano ikomeye isaba ubwitange n’ishyaka, abasaba gukinana imbaraga nyinshi mu mikino isigaye, cyane cyane uyu wa derby, awusobanura nk’ufite uruhare runini mu guhatanira igikombe cya shampiyona.

‎Uwo mwuka wo kwiyemeza gutsinda ugaragarira no kuri kapiteni w’ikipe, Claude Niyomugabo. Yagize ubutumwa bukomeye aha abafana, abasezeranya ko APR FC izatsinda uyu mukino, ndetse abasaba kuzitabira ari benshi bakazaba abahamya b’iyo ntsinzi. Aya magambo yateye impaka ndetse arushaho kongera igitutu kuri APR FC, kuko abafana bose bategereje kureba niba ibyo basezeranyije bizashyirwa mu bikorwa ku kibuga.

‎Uko umunsi w’umukino wegereza, ubushyuhe buriyongera ku mpande zombi. Abafana bariteguye, amakipe nayo ariteguye, kandi buri ruhande rwifuza kwegukana amanota atatu y’ingenzi cyane. Uyu mukino ushobora no kugira uruhare runini mu kumenya ikipe izegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

‎Twasoza tuvuga ko derby ya Rayon Sports na APR FC si umukino usanzwe ahubwo ari ishusho nyayo y’aruhago nyarwanda aho iba irimo amarangamutima, amateka n’ihangana rikomeye. Hamwe n’ubutumwa bukomeye bwatanzwe n’abayobozi ndetse n’icyizere cyagaragajwe na kapiteni, ibisabwa byose kugira ngo habe umukino utazibagirana birahari. Igisigaye ni ukureba uko bizarangira ku kibuga, mu gihe u Rwanda rwose ruzaba ruhanze amaso i Kigali kuri uyu wa gatandatu.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post