Yari asanzwe akina nk’umukobwa, none akesha Trump impinduka

Ntucikwe!

‎Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump akomeje gushyira mu bikorwa amategeko mashya yerekeye abantu bihinduje igitsina, hari urubyiruko rwatangiye kumva ingaruka z’izo mpinduka mu buzima bwa buri munsi. Umwe muri bo ni Eliza Munshi, umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’imyaka 18, ubu usigaye ahatirwa guhatana mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo kubuzwa gukina mu cyiciro cy’abagore.

‎Eliza yavuze ko nubwo yavutse ari umuhungu, kuva akiri muto yumvaga kandi yibona nk’umukobwa. Mu ntangiriro, ababyeyi be ntibabyakiriye neza ndetse bagerageza kumuhindura ibitekerezo, ariko nyuma baza kwemera kumuha umudendezo wo kwihitiramo uwo ashaka kuba we.

‎Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, uwo mudendezo watangiye kugabanuka. Mu bice byinshi bya Amerika, serivisi z’ubuvuzi zifasha abana n’ingimbi bafite ikibazo cy’imyumvire y’igitsina cyabo zarahagaritswe cyangwa zirakomwa mu nkokora n’amategeko mashya.

- Kwamamaza -

‎Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Trump yashyiragaho itegeko ribuza abagore bihinduje igitsina kwitabira amarushanwa y’abagore. Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rigamije kurinda uburinganire n’ubutabera mu mikino, mu gihe abarirwanya bavuga ko rikumira kandi rigatandukanya bamwe mu bakinnyi.

‎Ku bwa Eliza, iki cyemezo cyahinduye byinshi mu buzima bwe bwa siporo. Aho gukomeza guhatana mu cyiciro cy’abagore nk’uko yari asanzwe abikora, ubu asabwa guhatana n’abagabo, ibintu avuga ko byamushyize mu mwanya utoroshye.

‎Impaka Zikomeje Gucamo Ibice Amerika

‎Inkuru ya Eliza ni imwe gusa mu nyinshi zikomeje kuvugisha Amerika. Mu gihe bamwe babona aya mategeko nk’uburyo bwo kurinda amarushanwa y’abagore, abandi bavuga ko ashobora kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko rw’abihinduje igitsina, cyane cyane abari bakiri bato.

‎Ibi bibazo bikomeje kuba imwe mu ngingo zishyushye muri politiki, siporo ndetse no mu burenganzira bwa muntu muri Amerika. Hagati y’impaka zose, abantu nka Eliza ni bo bakomeje guhura n’ingaruka z’ayo mahitamo ya politiki mu buzima bwabo bwa buri munsi.

‎Kuri Eliza, ikibazo si ugutsinda amarushanwa gusa. Ni no gushaka aho yumva yemerewe kuba uwo yumva ari we, mu gihugu gikomeje gutandukana ibitekerezo ku kibazo cy’abihinduje igitsina.

‎Gusa ku rundi ruhande si ibya politiki gusa kuko n’abemera Imana bahamya ko imico yo kwihinduza igitsina idahuje n’amahame agenga aba kristo muri rusange ndetse Imana Ibyanga urunuka

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu