World Cup 2026 Itangiye Itukura! Amakarita3 atukura mu mukino wa Mbere yatunguye Abafana benshi

Ntucikwe!

‎Abafana benshi bari bategereje ibitego, ubuhanga n’amarangamutima y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2026. Ariko umukino wa mbere w’iri rushanwa wahise wandika amateka mu buryo budasanzwe, aho habonetse amakarita atatu atukura mu mukino umwe.

‎Mexico yatangiye neza irushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 imbere y’abafana bayo. Julián Quiñones yafunguye amazamu ku munota wa munani, mbere y’uko Raúl Jiménez ashimangira intsinzi ku munota wa 66 w’umukino.

‎Nubwo ibitego byari bihari, ikintu gisa nk’ikibye urumuri rw’umukino ni amakarita atukura yakomeje gusohoka uko umukino wagendaga ushyuha.

- Kwamamaza -

‎Afurika y’Epfo yabanje gusigara ari abakinnyi 10 nyuma y’uko S. Sithole ahawe ikarita itukura ku munota wa 49. Ibintu byarushijeho kuba bibi ku ruhande rwabo ubwo T. Zwane na we yirukanwaga mu kibuga ku munota wa 84, bituma basoza umukino bafite abakinnyi icyenda gusa mu kibuga.

‎Abantu benshi batekerezaga ko inkuru irangiriye aho, ariko ku munota wa 90+2 myugariro wa Mexico César Montes na we yeretswe ikarita itukura, bituma umukino urangira watanzweho amakarita atatu atukura.

‎Ni Kimwe Mu Bintu Bidasanzwe Mu Mateka Ya World Cup zabayeho

‎Kubona amakarita atatu atukura mu mukino umwe wa w’igikombe cy’isi ntabwo ari ibintu bisanzwe. Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, imikino myinshi yafashwe nk’iyabaye ikaze cyane yagiye ibamo amakarita menshi, ariko kubona atatu atukura mu mukino ufungura irushanwa ni ibintu byahise bikurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Umukino waranzwemo n’amakarita menshi atukura

‎Bamwe mu bafana bavuze ko abasifuzi bagaragaje ubukana bukabije hakiri kare muri iri rushanwa, mu gihe abandi bavuga ko abakinnyi ubwabo ari bo bishyize mu bibazo kubera amakosa adakwiye ku rwego nk’uru.

‎Icyakora, ikigaragara ni uko iki gikombe cy’isi 2026 cyatangiye gitanga ubutumwa bukomeye ko nta mwanya wo gukina nabi cyangwa gukora amakosa menshi uzihanganirwa.

‎Mexico yatashye yishimiye amanota atatu ya mbere n’umwanya mwiza mu itsinda ryayo, ariko abafana benshi bazibuka uyu mukino kubera ikindi kintu cyawuranze kurusha ibitego byinjiyemo  aricyo amakarita atukura atatu yahinduye umukino umwe mu byaranze itangira ry’igikombe cy’isi.Mexico yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda naho south africa ifata uwanyuma.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu