Thursday, October 29, 2026

⁨⁨Amerika yasabye abaturage bayo kongera gutekereza mbere yo gukorera ingendo muri Kenya.

Ntucikwe n'Iyi:


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kongera gutekereza ku cyemezo cyo gukorera urugendo muri Kenya, kubera impungenge z’uko bashobora kuhandurira icyorezo cya Ebola.

Iri tangazo ryasohowe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ryaje nyuma y’uko Kenya yemeje ko abamaze kwandura Ebola muri icyo gihugu bageze ku munani, hakaba hari hemejwe undi mushya ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira.

Ambasade ya Amerika muri Kenya yavuze ko urwego rw’inama igenera abaturage bayo bateganya kujya muri icyo gihugu rwazamuwe, ruva ku rwa kabiri (Level 2) rusaba kugira amakenga menshi, rujya ku rwa gatatu (Level 3) rusaba kongera gutekereza ku rugendo. Yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ahanini ku mpungenge z’ubuzima.

Amerika yongeyeho ko uretse ibyago by’ubuzima, abagana Kenya bashobora guhura n’ubugizi bwa nabi, ishimutwa, iterabwoba, imyigaragambyo n’impanuka zo mu muhanda. Yanavuze ko hari uduce tumwe tw’icyo gihugu turushaho guteza ibyago.
Ku bijyanye n’ubuvuzi, Amerika yagaragaje ko serivisi z’ubuvuzi muri Kenya zifite ubushobozi buke, cyane cyane mu byaro. Hari ibigo nderabuzima n’ibitaro bitagira imiti n’ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi.

Ubu umunyamerika yasabwe kubanza kwitonda mbere yo gutekereza gahunda yo kujya muri kenya. Image: Jomo Kenyatta International Airport.

Kenya imaze igihe ikaza ingamba z’ubwirinzi, kuva icyorezo cya Ebola cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitangiye gukwirakwira no mu bindi bihugu byo mu karere. Ku Cyumweru kandi, RDC yatangaje ko Ebola yageze mu ntara umunani, nyuma y’uko hagaragaye ubwandu muri Nord-Ubangi. Ibi byatumye impungenge ziyongera ko icyorezo gishobora gukomeza gukwirakwira mu karere.⁩

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru