Mu mwaka wa 2001, Spencer Prior yinjiye muri Cardiff City.icyo gihe nk’undi wese yari yiteze ubuzima busanzwe bw’umupira w’amaguru nk’ubwo abandi bakinnyi bose babamo burimo: imyitozo, inama z’amayeri n’amabwiriza asanzwe ajyanye n’imirire y’abakinnyi basanzwe basonga Ruhago.
Gusa siko byari bimeze kuko yasanze iyi kipe ifite uburyo bwihariye butandukanye ikoramo ibintu bitandukanye n’ubusanzwe.Icyo gihe, Cardiff yayoborwaga na perezida Sam Hammam, wari uzwiho kugira uburyo bwe bwihariye bwo kuyobora.
Ibyemezo bye ntibyagarukiraga ku micungire y’ikipe gusa, ahubwo byanageraga no ku buzima bwite bw’abakinnyi, cyane cyane ku bijyanye n’imirire yabo.

UKO AMASEZERANO YARI ATEYE!
Mu masezerano Prior yasinyiye iyi kipe, harimo ingingo idasanzwe cyane ariyo yaje no gutungura benshi. Yamusabaga gushyira mu mafunguro ye udusabo tw’intanga tw’intama(lamb testicles) biteguranye hamwe n’isosi y’indimu na peresile.
Nubwo ibi byari bitamenyerewe mu mupira w’amaguru mu Bwongereza Bwongereza, ntabwo byari byashyizwe mu masezerano ye nk’ikinamico cyangwa muburyo bw’igitangaza gusa.
Uti byagenze bite rero?Ibi byari bifite ishingiro kuko byaturukaga ku muco w’umutoza Hammam w’Abanyalibani, aho yemeraga ko iri funguro rifite intungamubiri zifasha abakinnyi kongera imbaraga no kunoza imikorere yabo mu kibuga.
Muri iyo kipe, ibi byafatwaga nk’itegeko risanzwe rikwiye kubahirizwa, icyo gihe ntibyari bigitangarirwa n’abandi bamaze kubimenyera.
Iyi nkuru n’imwe muzitangaje mu mateka ya Ruhago,Benshi bahamya ko gukinira ikipe nkiyi ari nko gufungwa kuko ntabwisanzure uhabwa nk’ubwa bandi bakina ku rwego rwawe.

