Ese koko Arsenal yaba yaragurishijwe mu mukino wayihuje na PSG? irebere ukuri kutavuzwe

Ntucikwe!

Iki kibazo cyongeye kuzamuka nyuma yuko habura iminsi micye ngo igikombe cy’isi gitangire, kimwe mu byazamuye impaka zikomeye nuko umusifuzi utaravuzweho rumwe mu mukino wa nyuma arsenal yatakaje kuri penaliti ariwe Daniel Siebert wo mubudage kuri ubu Atari mu basifuzi bazasifura igikombe cy’isi, ibi ngo nukubera ko ubushobozi bw’uyu musifuzi buri hasi ugereranyije nabo FIFA yifuza ndetse akaba yarasimbujwe umudage mugenzi we Felix Zwayer.

Abafana ba Arsenal bagaragaje ko uyu musifuzi yahengamiye cyane ku ikipe ya PSG bakemeza ko buri gakosa kose Arsenal yakoraga yahitaga asifura ikosa ryakorewe PSG nyamara kurundi ruhande amakosa akomeye yakorewe abakinnyi ba Arsenal akaba atarigeze ayasifura.

Abasesenguzi mu mupira w’amaguru basigaye bibaza ukuntu urwego nka UEFA rushobora kwizera umusifuzi FIFA yajugunye kubwo gukemanga ubushobozi bwe maze agahabwa gusifura umukino w’amateka nkuriya warufite byinshi uvuze mu mupira w’amaguru ku isi.

- Kwamamaza -

Ese koko Daniel Siebert yaba yarashyizweho ku bushake ngo abangamire Arsenal ntitware igikombe cya Champions League cyangwa amakosa yakoze mu mukino ni ayasanzwe ya kimuntu.

Ubusamzwe abasifuzi basifura imikino ya nyuma nkiriya ikomeye abari abasifuzi banditse izina ku isi hose, ubusanzwe ntibikunda kubaho ko umuntu yasifura finale ya Champions League i burayi maze nyuma y’ibyumweru bibiri ntagaragare mu rutonde rw’abazasifura irushanwa rya mbere ku isi, ariryo igikombe cy’isi. Nubwo urutonde rw’abasifuzi b’igikombe cy’isi rwasohotse mu kwezi kwa kane nta muntu wari urwitayeho ahubwo abantu benshi bibutse kururebaho nyuma y’umukino wa Arsenal na PSG.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu