Rayon Sports isinyishije undi mukinnyi

Ntucikwe!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ikipe ya Rayon Sports itangaje ko yasinyishije umukinnyi wo mu kibuga hagati Nkundimana Fabio. Uyu musore yanyuze mu makipe nka Musanze FC na APR FC mbere yo kwerekeza muri Marines fc yarasojemo amasezerano.

Nkundimana Fabio abaye umukinnyi wa gatandatu iyi kipe yambara ubururu n’umweru isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Abbel Mutomona, Nisingizwe Christian na Charles Tchouplaou.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati 2022 yasinyiye ikipe ya APR FC avuye muri Musanze ageze muri ikipe y’ingabo z’igihugu ntiyahirwa, ibyatumye yerekeza muri Marine FCaho yongeye kwigaragariza. Fabio yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Gikundiro.

- Kwamamaza -

Biteganyijwe ko ikipe Rayon sports itangira imwihero wo kwitegura CECAFA Kagame cup 2026 ku wa 22 Kamena 2026 mu karere ka Gicumbi.

Nkundimana Fabio wasinyiye Rayon Sports

Nkundimana Fabio wasinyiye Rayon Sports

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu