Amavubi y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 i Kigali nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 4-0, aho azahura na Estonia yasezereye Kenya kuri penaliti.
Imikino ya FIFA Series 2026 ikomeje kubera i Kigali yakomeje gutanga ibyishimo n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe y’ibihugu bitandukanye. Nyuma y’imikino yabaye mu itsinda B ku munsi wabanje, hasanzwe hamenyekanye amakipe azakina umukino wa nyuma muri iryo tsinda, ari yo Aruba na Liechtenstein, yasezereye Tanzania.
Kuri uyu wa gatanu, amaso yose yari ahanzwe kuri Stade Amahoro aho habereye imikino yo mu itsinda A, yahuje amakipe y’ibihugu bya Kenya, Estonia, u Rwanda na Grenada. Iyo mikino yombi yari ifite igisobanuro gikomeye kuko yagaragazaga abazagera ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuruyu wa Mbere.
Estonia isezerera Kenya kuri penaliti
Umukino wabimburiye indi wahuje Kenya na Estonia wari urimo guhangana gukomeye ku mpande zombi. Ikipe ya Estonia ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 21, igitego cyatsinzwe na T. Tammik, gituma Kenya ijya kuruhuka iri inyuma n’igitego 1-0.Mu gice cya kabiri, Kenya yagarutse ifite imbaraga nyinshi ndetse impinduka zakozwe n’umutoza zitanga umusaruro. Ku munota wa 51, R. Ogam yishyuriye Kenya igitego cyatumye umukino usubira ku ntsinzi ya buri ruhande.Iminota isanzwe yarangiye amakipe anganya 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti. Ikipe ya Estonia yitwaye neza kurusha Kenya, iyitsinda penaliti 4 kuri 3, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Amavubi atsinda Grenada mu mukino ushimishije .
Undi mukino wari utegerejwe cyane wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) na Grenada. Nubwo Grenada ari igihugu gito gifite abaturage bake, benshi batekerezaga ko hari icyizere ko yakwitwara neza, ariko siko byagenze imbere y’Amavubi yari afite inyota yo gutsinda.
U Rwanda rwigaragaje cyane mu gice cya mbere, rutsinda ibitego bibiri byatumye abafana bari buzuye Stade Amahoro basaza ibyishimo.Igitego cya mbere cyatsinzwe na Mickael Leroy ,Icya kabiri gitsindwa na Kwizera Jojea, ku mupira mwiza yari ahawe na BIRAMAHIRE Abedy .Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira maze Bizimana Djihad atsinda igitego cya gatatu, ashimangira intsinzi y’u Rwanda. nkaho ibyo bidahagije Hakim sahabo wagiyemo asimbuye aterekamo igitego cya kane.Uyu mukino wanitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho wari wanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bikaba byanongereye morale ku bakinnyi ndetse n’abafana.

U Rwanda na Estonia ku mukino wa nyuma
Nyuma y’iyi mikino, hasobanutse ko umukino wa nyuma uzahuza u Rwanda na Estonia ku cyumweru. Ni umukino utegerejwe n’abatari bake, kuko amakipe yombi yagaragaje imbaraga n’ubushake bwo kwegukana iri rushanwa.
Estonia izaza ishaka gukomeza urugendo rwayo rwiza nyuma yo gusezerera Kenya, mu gihe Amavubi yo azaba yizeye gukomeza kwitwara neza imbere y’abafana bayo.
Ese Amavubi aragera ku gikombe?
Abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kugira icyizere gikomeye ku ikipe yabo y’igihugu. Intsinzi yigaragaje kuri Grenada yerekanye ko Amavubi ari ku rwego rwiza kandi ashobora guhangana n’ikipe ya Estonia.
Ku mukino wa nyuma, ibintu byose bishoboka. Ese u Rwanda ruzabyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu rugo rukegukana igikombe? Cyangwa Estonia izakomeza gutungurana?
Icyizere ni cyose ku bakunzi b’umupira w’amaguru ko ku cyumweru hazaba umukino ukomeye, ushimishije kandi ushobora gusiga amateka muri FIFA Series 2026 ibera i Kigali.

