Celine Dion agiye kongera guhura n’abafana be mu bitaramo bikomeye i Burayi nyuma y’imyaka arwaye.
Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Celine Dion, yongeye gutangaza inkuru yashimishije abakunzi b’umuziki ku isi, aho yavuze ko yiteguye kongera gukora ibitaramo bikomeye mu gihugu cy’u France nyuma y’imyaka itari mike adakora ibitaramo nk’uko byari bisanzwe.
Aya makuru yamenyekanye binyuze ku mashusho yasangije abafana be ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse anizeza abakunzi be ko ari kugaruka afite imbaraga nshya n’icyizere cyo kongera guhura nabo ku rubyiniro.
Mu butumwa bwe, Celine Dion yavuze ko yiteguye gutaramira i Paris, mu nyubako izwi cyane ya La Défense Arena, aho azakorera ibitaramo 10 bizatangira mu mpera z’umwaka wa 2026. Ibi bitaramo bizabera mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, aho azatarama ku matariki arimo iya 12, 16, 19, 23, 26 na 30 muri Nzeri, ndetse no ku wa 3, 7, 10 na 14 mu Ukwakira.
Ibi bitaramo byitezweho byinshi, cyane ko ari ubwa mbere agiye kongera gukora ibitaramo binini nyuma y’igihe kirekire yari amaze adakora ku mpamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uburwayi bwamugizeho ingaruka zikomeye.
Mu mwaka wa 2020, nk’abandi bahanzi benshi ku isi, ibikorwa bya Celine Dion byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi yose, bituma ibitaramo byinshi byari byateganyijwe bisubikwa cyangwa bikurwaho burundu. Nyuma yaho gato, mu 2022, yaje gutangaza ko arwaye indwara idasanzwe izwi nka Stiff-Person Syndrome, indwara igira ingaruka ku mitsi igatuma umuntu agira ububabare bukabije ndetse bikamugora no kugenda cyangwa kuririmba.
Iyi ndwara yatumye abafana benshi bagira impungenge ku hazaza h’umwuga we, kuko byagaragaraga ko bishobora kumubuza gukomeza gukora ibitaramo nk’uko byari bisanzwe. Icyakora, mu butumwa bwe bushya, Celine Dion yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu rugendo rwe rwo kwitabwaho n’abaganga, anashimangira ko afite icyizere cyo kongera guhura n’abafana be.
Yagize ati: “Uyu mwaka, nzagira impano nziza y’ubuzima bwanjye, amahirwe yo kubabona, kubataramira nanone i Paris guhera muri Nzeri uyu mwaka. Ndishimye cyane. Niteguye kubikora. Ndiyumva neza. Ndakomeye. Nkumbuye cyane kubabona.” Aya magambo yatumye abafana be hirya no hino ku isi bongera kugira icyizere ko umuhanzi bakunda ashobora kongera kubagaragariza impano ye idasanzwe.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko kugaruka kwa Celine Dion ku rubyiniro ari inkuru ikomeye mu nganda z’imyidagaduro, kuko ari umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye ndetse bakunzwe n’ibisekuru byinshi. Uyu muhanzikazi amaze imyaka irenga 40 mu muziki, akaba amaze kugurisha kopi za album zirenga miliyoni 250 ku isi yose, ibintu bituma abarirwa mu bahanzi bake bageze kuri uru rwego.
Uretse kuba ari umuhanzikazi ukunzwe, Celine Dion anafite amateka akomeye mu bitaramo bya live, by’umwihariko ibyo yakoreye i Las Vegas byamaze imyaka myinshi bikurura imbaga y’abantu baturutse imihanda yose. Ibi bitaramo byamugize umwe mu bahanzi binjiza amafaranga menshi ku isi mu bitaramo bya live.
Kugaruka kwe mu bitaramo byo mu Bufaransa bifite indi ntego yihariye, kuko ari ahantu abafana be bamufitiye urukundo rudasanzwe, cyane cyane ko yatangiriye kwamamara mu ndirimbo z’Igifaransa mbere yo kwinjira ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo urugendo rwe rwo gukira rukiri gukomeza, icyemezo cye cyo kongera gutaramira abafana be kigaragaza imbaraga n’ubushake afite bwo gukomeza gukora ibyo akunda. Ni urugero rw’uko n’ubwo ubuzima bushobora kuzana imbogamizi, umuntu ashobora gukomeza guharanira inzozi ze.

