AKA KANYA

Irebere uko inzu yihariye ya perezida Putin ubu irinzwe n’intwaro 27 zirinda ikirere

Nubwo abantu bose bavuka kimwe, ariko burya isi ntibafata kimwe. Amakuru mashya atangaje agaragaza neza inzu ya perezida Vladimir Putin wa Russia irinzwe n’intwari zikomeye cyane zirinda ikirere (air defenses) zigera kuri 27. Kugira ubyumve neza wamenya ko intwaro imwe murizi ifite ubushobozi bwo kurinda ikirere cyose cy’u Rwanda kuburyo nta missile cyangwa indege ishobora gurutera.

Iyi nzu iherereye mu ishyamba rwa gati mu gace Valdai, ubu yarenze inzu yo kuruhukiramo kuri Putin, ubu igaragara nk’ubwihisho bukomeye ndetse bw’umutamenwa. Amashusho aheruka kujya hanze y’icyogajuru agaragaza umutekano ukomeye uri kuriyo nzu, bivugwa ko ubu yazengurukijwe intwaro ziremereye ndetse ziteye imbere mu kurinda ikirere, izi ntakindi zishinzwe uretse gusama ndetse no gushwanyaguza missile cyangwa indege zitwara (drones) zishobora kuhagaba igitero ariko zikaba zaraswa zikiri kure cyane. 

Inzu y’ubwiza budasanzwe ya Putin, muri Valdai
Ahantu Valdai residence haherereye ku gace k’igice cy’ubutaka kigoswe n’amazi (peninsula), hakikijwe n’ishyamba ry’inzitane, bituma harushaho kurindwa ibitero bya drones. Ifoto: Planet Labs PBC / AFP

Sibyo gusa kuko hanubatswe iminara minini cyane yibyuma iteretseho ibimodoka binini byitwa Pantsir S1, ibi nabyo biri hejuru cyane kuko bisumba ibiti byose nabyo bishinzwe kwangiza igitero cy’ibisasu bigendera ku butumburuke bwo hasi. Ni mu gihe ku bitero bya missile ziremereye ndetse n’indege zikomeye hateretse ibimodoka byamenyekanye cyane bya S400 bihenze, ibisasu birasa ibindi bikiri kure cyane kuko bishobora kubona igitero giturutse muri kilometero 400 igahita ibirasirayo. 

Bivugwa ko ubu burinzi budasanzwe buhageze vuba ndetse bukaba buri kubakwa muburyo bwihuse cyane, ibi bigaragaza ko umutekano wa Putin ku gihugu cy’uburusiya ari kimwe mu bintu bishyizwe imbere ndetse bakaba babona ko iyo nzu iri Valdai yakorohereza mu kurinda perezida mu gihe byaba bigeze mu gihe gikomeye. 

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post