AKA KANYA

Samia Suluhu Stadium: Reba aho umushinga wa Miliyari 16 Ksh ugeze mbere ya AFCON 2027

Hari ibintu ubona ugahita wumva ko atari ibisanzwe kimwe n’iyi nyubako imwe mu zigaragarira kure, igahindura isura y’umujyi wose maze igatuma abantu batangira kwibaza bati: “Ese Afurika iri kujya ku rundi rwego?” Uko imyaka ishira, ibihugu byinshi bya Afurika birimo gushora imari ikomeye mu bikorwaremezo bya siporo, bigaragaza ko atari ugukina gusa ahubwo ari n’uburyo bwo guhindura amateka.

‎Iyo uvuze siporo muri Afurika y’Iburasirazuba, ntiwabura kuvuga Kigali, umujyi umaze kwiyubakira izina rikomeye mu kwakira ibirori mpuzamahanga, cyane cyane binyuze kuri Stade Amahoro, stade igezweho ishobora kwakira abafana bagera ku 45,000. Ubu ariko, undi mujyi uri kuzamuka mu buryo butangaje ni Arusha muri Tanzania.

Ishusho ya stade amahoro n’ijoro imaze kuba ubukombe mu karere ndetse no muri africa muri rusange.

Mu gihe imyiteguro y’igikombe cya Africa 2027 igeze kure irimo gufata indi ntera, Tanzania iri gusoza umushinga munini wa Stade yitiriwe Samia Suluhu Stadium, ifite agaciro ka miliyoni zirenga 123 z’amadorali y’america.Aya ni angana na Milliyari 181 z’amanyarwanda.Iyi stade iri mu cyiciro cya nyuma cyo kubakwa, aho ibikorwa by’ingenzi birimo imiterere yayo n’ibice by’imbere biri hafi kurangira.

Samia suluhu international stadium igeze ahashimishije kuburyo vuba iza kuba yuzuye


‎Kugeza ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, ibikorwa byo kubaka iyi stade byari bigeze hagati ya 70% na 90%, bivuze ko iri hafi kurangira mu gihe giteganyijwe. Igice kinini cy’imiterere yayo (structural skeleton) cyamaze kurangira, ndetse hanagezwe ku ntambwe ikomeye yo gushyira igisenge kinini (main canopy roof), kikazatanga ubunararibonye bwihariye ku bafana bazaza kuyireberamo imikino.

‎‎Ubu abakozi bari kwibanda cyane ku mirimo  y’imbere muri stade. Harimo gushyiramo amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse n’imiyoboro y’itumanaho igezweho (ICT infrastructure). Intego ni uko iyi stade izaba yujuje ibisabwa mpuzamahanga mu gutambutsa imikino kuri televiziyo, ndetse igatanga uburambe bw’ikoranabuhanga bugezweho ku bafana bagera ku 30,000 bazajya bayisusurikiramo.

Si ibyo gusa ahubwo harimo no kunoza uburyo bwo gukura amazi mukibuga (drainage systems) no gutegura ikibuga kizajya gikinirwaho, ku buryo kizashobora kwihanganira imvura nyinshi yo mu karere ka equator.

Stade nziza yo kurwego rwo hejuru izaba ifite ishusho isa nk’inyuguti ya V

Iyi stade ni igice cy’umushinga mugari wa “Pamoja”, aho Kenya, Uganda na Tanzania bishyize hamwe mu kwakira AFCON 2027. Ni amahirwe akomeye kuri aka karere yo kwerekana ko gashoboye gutegura irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ku mugabane wa Afurika.

Ibi byose byerekana ishusho nshya ya Afurika nk’umugabane utagikeneye gusa gukurikira abandi, ahubwo uri gutangira kuyobora mu bijyanye n’iterambere rya siporo n’ibikorwaremezo. Kuva kuri Stade Amahoro i Kigali kugeza kuri Samia Suluhu Stadium i Arusha, hari inkuru imwe ihuriweho: iterambere, icyizere, n’ahazaza heza.

Ku musozo twavuga ko iyi samia Suluhu stadium atari stade irimo yubakwa nk’izindi zose ahubwo ni ejo hazaza ha siporo muri Afurika. Kandi uko 2027 igenda yegereza, isi yose izaba ireba niba Afurika y’Iburasirazuba izabasha kwerekana ko ishoboye kwakira no gutegura ibirori bikomeye kurusha ibindi byose byigeze bibaho.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post