AKA KANYA

1.7M mu minsi 10: Ese collabo ya Element Eleeh ni intambwe ikomeye cyangwa ni igikabyo?

Mu minsi 10 gusa, indirimbo nshya ya Element Eleeh yakoranye na Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.7. Iyi mibare irakomeye ku muhanzi wo mu Rwanda.

Ariko ikibazo nyamukuru si uko yarebwe. Ikibazo ni iki: Ese koko iri ku rwego abantu bari bayitezeho? , Kuba irikurebwa cyane bihita bisobanura ko ari indirimbo ikomeye?

Nubwo indirimbo yasohotse, kugeza ubu nta official video irajya hanze. Ahari, hashyizweho “visual lyrics” igaragaramo umukobwa uri kubyina mu nzu, ibintu byoroheje bitagaragaza production nini. Ibi byateye impaka: hari abavuga ko ari strategy yo kugaragaza indirimbo ubwayo, abandi bakavuga ko ari amahirwe yatakaye ku ndirimbo ifite amazina akomeye nk’aya kuko bumvaga hazasohoka video idasaznwe.

Ku ndirimbo ifite abahanzi batatu bakomeye, benshi bari biteze: storyline, production nini, visuals zifite weight. Aho kubibona, bahuye n’ikintu simple cyane.

Iyo wumvise indirimbo ubwayo, irumvikana neza, ifite melody yoroshye kandi ifata amatwi byoroshye. Ni style isanzwe imenyereweho Element Eleeh. Ariko iyo uyisesenguye neza, nta kintu gishya gikomeye izanye cyangwa gituma itandukana cyane n’izindi.

Ni indirimbo nziza, ariko ntabwo ari indirimbo ishobora kuvugwa nk’ihindura ibintu ku rwego ruhanitse.

Nubwo bimeze bityo, hari abandi bayikunze cyane. Ibi bishobora guterwa n’ukuntu amajwi y’abahanzi ahura neza, fan bases zitandukanye zahuye, ndetse n’uburyo indirimbo yoroshye ituma ifatwa vuba.

Ibi bituma habaho ikibazo gikomeye: ese indirimbo igomba kuba ifite ubuhanga bwinshi kugira ngo ibe nziza, cyangwa kuba yoroshye ari byo biyigira hit?

Nta gushidikanya ko Element Eleeh ari umwe mu bahanzi bari kuzamuka vuba. Ariko hari abibaza niba ari gufata risk zihagije zo kujyana umuziki we ku rundi rwego.

Indirimbo ze nyinshi zikoresha uburyo bumwe: melody yoroshye, vibe ituje, n’ibintu byoroshye kumva. Ibi bituma zikundwa, ariko bishobora no gutuma atajya kure mu guhindura ibintu.

Gukorana na Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka ni intambwe ikomeye, ariko ntabwo byanze bikunze bivuze ko indirimbo izahinduka hit ikomeye izamara igihe kirekire.

Ikibazo gisigaye ni kimwe: ese iyi ndirimbo izibukwa mu mezi ari imbere, cyangwa ni hype y’igihe gito?

Nubwo hari abamushyira hafi y’abahanzi bakomeye nka Bruce Melodie na The Ben, abandi baracyabona ko agifite urugendo rurerure.

Icyo bidashidikanywaho ni uko ari mu bahanzi bari kugira influence muri iki gihe. Gusa niba ashaka kurenga urwego ariho, bizamusaba gukora ibirenze ibyo asanzwe akora.

None wowe ubibona ute? Iyi ndirimbo ni intambwe ikomeye cyangwa ni imwe mu zizibagirana vuba?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post