Sosiyete ya Donald Trump Jr. yavuye kuri miliyoni 200$ igera kuri miliyari 3.5$ mu mwaka umwe gusa

Ntucikwe!

Donald Trump Jr. ari mu bantu bari kuvugisha benshi muri iyi minsi nyuma y’izamuka rikomeye rya sosiyete ye y’ishoramari yitwa 1789 Capital.

Raporo ya Financial Times igaragaza ko umutungo w’iyi sosiyete wavuye kuri miliyoni 200 z’amadolari ugera kuri miliyari 3.5 z’amadolari mu gihe cy’umwaka umwe gusa, ibintu byafashwe nk’idasanzwe mu rwego rw’ishoramari.

Iri zamuka risobanura ko agaciro k’iyi sosiyete kiyongereye inshuro 17 mu gihe gito cyane, bituma benshi batangira gukurikiranira hafi ibikorwa byayo ndetse n’uburyo ikomeje gukura ku muvuduko udasanzwe.

- Kwamamaza -

1789 Capital izwi cyane mu gushora amafaranga mu bigo bikora ibijyanye na AI (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya gisirikare ndetse n’ubucuruzi bw’imiturire. Iyo sosiyete kandi ikoresha umurongo wa politiki wa “America First”, ikaba inarwanya gahunda za ESG zikunze gushyigikira ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, uburinganire n’imiyoborere y’ibigo.

Amakuru yakomeje guteza impaka ni uko ibigo bishyigikiwe na 1789 Capital byamaze kubona amasoko ya Leta ya Amerika arenga miliyoni 735 z’amadolari kuva Donald Trump yasubira ku butegetsi.

Muri ayo harimo n’inguzanyo ya Pentagon ingana na miliyoni 620 z’amadolari, ibintu byatumye bamwe batangira kwibaza niba hari isano iri hagati y’izamuka rikomeye ry’iyi sosiyete n’ubuyobozi bwa Trump.

Nubwo nta mategeko agaragaza ikibazo gihari kugeza ubu, iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo amasoko ya Leta ashobora kugira uruhare mu gukomeza gukuza ibigo bifitanye isano n’abari hafi y’ubutegetsi.

Kwamamaza ikoranabuhanga rya AI, defense tech ndetse n’ubucuruzi bw’imiturire biri mu bintu biri gukurura amafaranga menshi muri iki gihe muri Amerika, kandi 1789 Capital isa n’iyinjiye neza muri uwo murongo uri kuzamuka cyane ku isoko mpuzamahanga.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu