Wednesday, September 9, 2026

Putin yavuze ko Uburusiya bwiteguye gukomeza ibiganiro na Ukraine

Ntucikwe n'Iyi:

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kwitegura ibiganiro by’amahoro na Ukraine, ashimangira ko Uburusiya butigeze bwanga inzira y’ibiganiro.

Mu magambo ye, Putin yavuze ko Uburusiya atari bwo bwahagaritse ibiganiro byabayeho mbere, kandi ko bukomeje kuba bwiteguye kubikomeza igihe cyose haboneka amahirwe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Yagize ati:

“IMIRYANGO YACU IRAFUNGUYE ku biganiro. Nta na rimwe twigeze twanga ibiganiro; si twe twabihagaritse. Twiteguye gukomeza ibiganiro.”

Aya magambo aje mu gihe intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje kumara imyaka myinshi, igahitana abantu benshi ndetse igateza ibibazo bikomeye ku bukungu n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Putin agaragaza ubushake bwo kuganira, impande zombi zikomeje kutavuga rumwe ku ngingo nyinshi zirimo ubutaka bwafashwe n’Uburusiya, umutekano wa Ukraine ndetse n’ingwate z’amahoro arambye.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo amagambo ya Putin ashobora gutanga icyizere ku bashyigikiye amahoro, haracyari inzitizi nyinshi mbere y’uko haboneka amasezerano ashobora guhagarika burundu iyi ntambara.

Aya magambo ya Putin aje mu gihe intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje kumara imyaka myinshi

Mu gihe amahanga akomeje guhamagarira impande zombi kuganira, isi yose ikomeje gukurikiranira hafi niba aya magambo mashya ya Putin ashobora kuba intangiriro y’indi ntambwe iganisha ku mahoro cyangwa niba ari ubutumwa bwa politiki gusa. The Newsjam natwe turakomeza gukurikiranira hafi uko byifashe, komeza ubona natwe

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -