RIB Yaburiye Ibyamamare, Abakoresha social media n’itangazamakuru mu kwamamaza imiti n’ibikorwa bishora abaturage mu bwambuzi

Ntucikwe!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kuburira Abanyarwanda kwitondera amatangazo n’ibikorwa bishobora kubashora mu bwambuzi bushukana, cyane cyane ibyamamazwa hifashishijwe ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibyamamare bifite abakurikirana benshi.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro Imbonankubone, Ukuri Imbere Yawe cyanyuze kuri BTN TV ku wa 28 Kamena 2026.

Abasezeranya akazi n’ingendo zo hanze ni bamwe mu bateye impungenge

Dr. Murangira yavuze ko hari abantu bakomeje gukoresha ibyamamare n’abakomeye ku mbuga nkoranyambaga mu gushora abaturage mu bikorwa bibabeshya ko bazabona akazi cyangwa amahirwe yo kujya gukora mu bihugu nka Canada na Amerika.

- Kwamamaza -

Yasobanuye ko hari abamamaza bavuga ko bafite abantu bashobora kohereza mu mahanga, maze kubera icyizere abaturage bafitiye ababamamaza, bagahita bitabira ari benshi, bamwe bakarangiriza mu gihombo nyuma yo kwamburwa amafaranga.

Yagize ati:

“Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ngo ‘Kwitereka’, bagahamagarira abantu ngo baze hari ababajyana muri Canada cyangwa muri Amerika. Kubera ko baba bakurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abantu, usanga abaturage bahita babizera.”

RIB yanenze no kwamamaza imiti y’ibitangaza

RIB yanagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abamamaza imiti bavuga ko ivura indwara zikomeye cyangwa zidakira nta bimenyetso bya siyansi bibyemeza.

Muri iyo miti harimo ivugwa ko ikiza ubugumba, ikongera ubushobozi bw’abashakanye, ikavura indwara zidakira ndetse igatanga ibisubizo byihuse ku bibazo bitandukanye by’ubuzima.

Hari n’abamamaza inyatsi cyangwa indi miti bavuga ko izana ubukire, ikurura urukundo cyangwa igahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo bw’igitangaza, ibintu RIB ivuga ko bishobora kuyobya abaturage no kubashora mu gutanga amafaranga ku bintu bidafite gihamya.

N’abamamaza bashobora kubihanirwa

Dr. Murangira yavuze ko ikibazo kitareba gusa abakora ubu buriganya, ahubwo ko n’ababaha urubuga rwo kubwamamaza bashobora kubiryozwa.

Yibukije ko gukoresha ubwisanzure mu buryo buyobya abaturage cyangwa bubangamira umutekano rusange bishobora gukurura ibihano biteganywa n’amategeko.

Yavuze ko nubwo inzego za Leta zimaze igihe zitanga ubukangurambaga, hari abakomeje kubyirengagiza, bityo ko abazabikomeza bazahanwa.

Minisiteri y’Ubuzima na yo yari yarabitanzeho amabwiriza

Uyu muburo uje ushimangira amabwiriza yari yaratanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Nyakanga 2022, yibutsaga ko nta muntu wemerewe kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti atabiherewe uburenganzira n’iyo Minisiteri.

Ayo mabwiriza yashingiye ku Mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 9 Mutarama 2019, abuza kwamamaza imiti cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose igihe bitabiherewe uburenganzira.

Abaturage basabwe gushishoza

RIB isaba Abanyarwanda kutemera buri tangazo babona ku mbuga nkoranyambaga, kuri radiyo, kuri televiziyo cyangwa ritangazwa n’ibyamamare, ahubwo bakabanza kugenzura niba rifite uburenganzira kandi rikozwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ubufatanye bw’abaturage, ibitangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari bwo buryo bwonyine bwo gukumira ubwambuzi bushukana no kurinda abaturage kugwa mu mitego y’ababukora.

Inkomoko y’amakuru: RIB (Ikiganiro Imbonankubone, Ukuri Imbere Yawe kuri BTN TV), Minisiteri y’Ubuzima.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu