France: abarenga 1000 bamaze kwicwa n’ubushyuhe bukabije.

Ntucikwe!

Byibuze guhera tariki ya 24 Kamena 2026 abantu byibuze 1000 bamaze gupfa bahitanywe n’ubushyuhe bukabije buri ku mugabane w’uburayi, inzego z’ubuzima mu bufaransa zivuga ko abahitanwa n’ubu bushyuhe abagera kuri 85% ari abantu bakuze kuva ku myaka 65 kuzamura.

Aba kandi bari gupfa bitangazwa ko abenshi bagwa mu ngo zabo mu bice ahanini byegereye umujyi wa Paris. Inzego z’ubuzima mu bufaransa zisaba buri wese kugira ubumuntu akajya aba hafi umuntu wese abona akuzwe mu myaka kandi adafite umwitaho cyane cyane mu bice by’umujyi kuko ariho hari abantu benshi bari mu zabukuru badafite umuntu ubakurikirana.

Bivugwa ko iyi mibare yatangajwe ari igereranya ndetse ko abapfuye nyakuri bashobora kuba basumba uyu mubare kuko hakiri gukusanywa imibare yuzuye. Icyakora kuriki cyumweru ubushyuhe busa n’ubwagabanutseho gacye kurusha indi minsi ihise kuko mu bice bimwe na bimwe haraho bwageze kuri dogere 40 no kuzamura.

- Kwamamaza -
Icyakora kuriki cyumweru ubushyuhe busa n’ubwagabanutseho gacye kurusha indi minsi ihise mu Bufaransa

Ubu bushyuhe kandi ntabwo bwibasiye ubufaransa gusa ahubwo n’ibihugu hafi ya byose by’uburayi ari nako buhitana abantu benshi. Ubu hashyizweho amategeko abuza kugurisha inzoga ndetse n’ibindi binyobwa bitari amazi, kuko nabyo bigira uruhare mu gutuma imibiri icika intege vuba. Ubu mu nzu z’ubucuruzi zategetswe kugurisha amazi kurusha ibindi binyobwa byose mu rwego rwo kugabanya abapfa bahitanywe n’ubushyuhe bukabije.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu