Wednesday, July 29, 2026

‎“Nta Wari Uzi Ibi…” uruhande rwa Kwizera Olivier rwakoze Ku mitima ya benshi

Ntucikwe n'Iyi:

‎Iyo abantu babonye Kwizera Olivier ahagaze hagati y’ibiti bibiri by’izamu, babona umunyezamu w’icyizere, utinya bike kandi ukunda gufata ibyemezo bikomeye. Ariko inyuma y’uwo mukinnyi ukunzwe n’abatari bake, hari inkuru y’ubuzima abantu benshi batigeze bamenya.

‎Hari abavuga ko abakinnyi b’umupira baba batekereza gusa amafaranga n’ibikombe. Nyamara, rimwe na rimwe, umutwaro baba bitwaje uba utagaragarira amaso.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

‎Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Kwizera Olivier yafunguye umutima avuga ku bintu byamukoze ku mutima kurusha ibindi mu rugendo rwe rwa ruhago.

‎Mu byo yavuze, kimwe cyamusigiye amarangamutima menshi ni igihe Umukuru w’Igihugu yamuvuzeho amushimira. Yavuze ko ayo magambo atamushimishije we gusa, ahubwo yanashimishije cyane nyirakuru wamureze kuva akiri umwana muto.

‎Yibuka ko uwo mubyeyi yamubwiye amagambo atazigera yibagirwa.

‎Ati:”Ibi si wowe ubikoreye, ahubwo ubikoreye umuryango wacu wose. Ntuzigere ubifata nk’ibintu bisanzwe.”


‎Ayo magambo ngo ni yo akomeza kumwibutsa aho yavuye n’inshingano afite ku muryango we.

‎Impamvu Atajya Asubiza Abantu Nk’uko Babyifuza

‎‎Hari abakunze kuvuga ko Kwizera Olivier asa n’utuje cyane cyangwa rimwe na rimwe ntasubize abantu bamuvugishije.

‎Ariko we avuga ko atari ukwishyira hejuru cyangwa gusuzugura. Ahubwo ngo akenshi aba yibereye mu bitekerezo byinshi.

Kwizera Olivier ahorana ideni rikomeye umunsi kuwundi , umuryango we ukaza imbere.

‎Yasobanuye ko yumva afitiye umuryango we umwenda ukomeye, ku buryo ejo hazaza he hahora ari cyo kintu kimuzenguruka mu mutwe. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe aba asa n’utari kumva ibimukikije.

‎Uyu munyezamu yanavuze ku mpamvu abakinnyi bamwe basaba amafaranga menshi mu masezerano. Yagaragaje ko atari ukwifuza ubuzima buhenze gusa, ahubwo ari ukugira ngo babashe gushora imari mu bintu bifatika bizabafasha igihe bazaba basezeye umupira.

‎Yagize ati:umukinnyi ashobora guhagarika gukina umupira mu munsi umwe, ariko ubuzima bwo bugakomeza. Ni yo mpamvu aba ashaka kubaka ejo he hazaza hakiri kare, aho kuzisanga yararangije gukina nta kintu gifatika yasigaranye.

‎Aya magambo aje mu gihe ejo hazaza ha Kwizera muri Rayon Sports hagikomeje kuvugisha benshi. Amasezerano ye yararangiye, kandi nubwo ibiganiro byo kuyongera bikomeje, kugeza ubu nta mwanzuro uratangazwa.

‎Ariko mbere yo kuba umunyezamu wa Rayon Sports cyangwa Amavubi, Kwizera Olivier yibukije abantu ikintu kimwe: abakinnyi na bo ni abantu. Bagira inzozi, bagira imiryango bifuza guteza imbere, kandi bagira amarangamutima nk’ay’umuntu wese.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -