Mu masaha ashize, amafoto mashya ya rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi batunguwe n’impinduka zigaragara ku isura ye.
Abatari bake bavuga ko uyu mukinnyi asa n’uwahindutse burundu ugereranyije n’uko yari ameze mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Hari n’abagiye bavuga ko iyo umuntu arebye amafoto ye mashya n’ayo hambere, byagorana kwemera ko ari umuntu umwe.
Ku mbuga nkoranyambaga nka X, Instagram na TikTok, bamwe bagiye bandika bati “Ese aya mafoto ya kera yari aya nde?”, abandi bati “Ese Vinícius yahinduye n’ifoto yo ku ndangamuntu?” Mu gihe abandi bo bakomeje kubigarukaho mu buryo bw’urwenya, bavuga ko impinduka ari nyinshi ku buryo bigoye kubyiyumvisha.
Iyi mpaka yatangiye gukomera nyuma y’uko amafoto ye aheruka gusakara agaragaza impinduka ku gice cy’urwasaya (chin), ibintu byatumye benshi bibaza niba yaba yarifashishije ubuvuzi bwo kunoza isura.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo New York Post, bishingiye ku rubuga rwo muri Brazil TMC, avuga ko Vinícius Júnior yaba yarakorewe ubuvuzi bwo kunoza isura bwibanze ku gice cy’urwasaya. Raporo ivuga ko yaba yarabukorewe mu ivuriro ryo mu mujyi wa Goiânia, kwa muganga uzwi nka Dr. Alessandro Alarcão.





Icyakora, kugeza ubu Vinícius Júnior ubwe cyangwa Real Madrid ntibaragira icyo batangaza cyemeza cyangwa gihakana ayo makuru, bivuze ko amakuru y’uko yaba yarakoze cosmetic surgery ataremezwa n’uruhande rwe.
Nubwo bimeze bityo, amafoto ye mashya akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko impinduka zisanzwe zishobora guterwa n’ubuvuzi bwo kunoza isura, mu gihe abandi bavuga ko bishobora kuba biterwa n’uburyo amafoto yafashwe cyangwa uburyo yatunganyijwe.
Icyakora, ikigaragara ni uko isura nshya ya Vinícius Jr. yabaye imwe mu nkuru ziri kuvugisha benshi mu myidagaduro no muri ruhago muri iki gihe.
Ese wowe ubona koko Vinícius Jr. yahinduye isura ku buryo budasanzwe, cyangwa abantu bari gukabya kubera amafoto yakwirakwijwe?



