Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traoré, yatangaje ko leta igiye gushyiraho uburyo bukomeye bwo gukurikirana abanyeshuri bajya kwiga mu mahanga, avuga ko hari impungenge z’uko bamwe baba bagenda batabiherewe uburenganzira cyangwa leta itabizi.
Mu ijambo aherutse kugeza ku baturage, Traoré yavuze ko leta iri kubarura umubare w’Abanyaburukina bari kwiga mu bindi bihugu. Yavuze ko muri bamwe bari muri Saudi Arabia, hari benshi ngo bagiye batanditswe cyangwa ambasade ya Burkina Faso itabafite mu nyandiko zayo.
Yagaragaje impungenge ko bamwe muri abo banyeshuri bari kwiga amasomo ajyanye n’amategeko ya Kisilamu (Sharia) aho kwiga imyuga cyangwa amasomo yabafasha mu iterambere ry’igihugu.
Traoré yavuze ko leta igomba kumenya aho abaturage bayo bari, icyo biga ndetse n’uruhare bazagira mu kubaka igihugu nibagaruka.
Yanagarutse ku kibazo cy’ubutagondwa bukoresha idini, avuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ikomeje guhura na byo. Yashimangiye ko iterabwoba ridakwiye kwihanganirwa kandi asaba ibihugu bya Afurika gukomeza kurwanya imitwe y’ubutagondwa.
Ibi bije mu gihe Burkina Faso ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi, aho imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel yakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nubwo amagambo amwe akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga avugwa ko yavuzwe na Traoré, nta nyandiko yemewe n’inzego za leta cyangwa inyandiko y’ijambo rye irabasha kwemeza amagambo yose uko yakwirakwijwe. Mu mezi ashize kandi, ibigo byinshi bikora igenzura ry’amakuru byagaragaje ko hari amashusho n’amajwi menshi ya Captain Ibrahim Traoré yakozwe cyangwa yahinduwe hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI), bigatuma ari ngombwa kugenzura neza amakuru mbere yo kuyatangaza. Gusa nkuko bisanzwe Itsinda rya The NewsJam, turahakubereye, turakomeza kukugezaho amakuru ari hirya no hino yizewe kandi kugihe.
SOMA INDI NKURU YUKO: Andrew na Tristan Tate batawe muri yombi muri Amerika. Uko byagenze…
VIDEO WAREBA NONAHA:



