Wednesday, July 29, 2026

Dore impamvu Halftime show y’igikombe cy’isi ishobora kongererwa igihe

Ntucikwe n'Iyi:

Amakuru ari gukwirakwira mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko FIFA ishobora kongera igihe cy’ikiruhuko (halftime) cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gukora igitaramo cya mbere kizaba kibaye mu mateka y’iri rushanwa.

Bivugwa ko ikiruhuko gisanzwe kimara iminota 15 gishobora kwiyongera kikagera hagati y’iminota 25 na 30, bitewe n’igihe bizatwara gutegura no gukuraho urubyiniro rw’igitaramo. Gusa kugeza ubu, FIFA ntiratangaza ku mugaragaro igihe nyacyo iki kiruhuko kizamara.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Mu bahanzi biteganyijwe kuzatarama harimo amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga arimo Shakira, Burna Boy, Madonna, Justin Bieber, BTS na Coldplay. Kuba aba bahanzi ari benshi kandi bazwi cyane ni byo bivugwa ko bishobora gutuma igihe cy’ikiruhuko cyongerwa kugira ngo buri wese abone umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru bazaba bakurikiye uyu mukino.

Niba ibi bizashyirwa mu bikorwa, bizaba ari ubwa mbere umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ugiye kugira halftime show nini nk’izimenyerewe muri Super Bowl yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije guhuza imyidagaduro n’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

Nubwo benshi bakiriye neza iki gitekerezo, hari n’abafana bavuga ko kongera igihe cy’ikiruhuko bishobora kugira ingaruka ku bakinnyi ndetse no ku muvuduko w’umukino.

Ese wowe ubona kongera igihe cya halftime kugira ngo habe igitaramo ari igitekerezo cyiza, cyangwa wakwifuza ko Igikombe cy’Isi gikomeza umuco wacyo usanzwe?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -