Wednesday, July 29, 2026

Andrew na Tristan Tate batawe muri yombi muri Amerika. Uko byagenze…

Ntucikwe n'Iyi:

Abavandimwe Andrew Tate na Tristan Tate, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutunzi berekana, ibitekerezo byabo bikunze guteza impaka ndetse n’ubutumwa bavuga ku ruhare rw’abagabo n’abagore, bongeye kwisanga mu maboko y’inzego z’umutekano.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa Gatandatu i Miami, muri Leta ya Florida, nyuma y’uko inzego z’u Bwongereza zisabye ko boherezwa kuburanira muri icyo gihugu ku byaha bifitanye isano no gufata ku ngufu no gucuruza abagore.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Bafashwe n’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe gufata abantu bashakishwa n’amategeko (U.S. Marshals Service), rushingiye ku mpapuro z’ifatwa zitatangajwe mu ruhame.

Ibi bibaye mu gihe ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ko bushaka ko Andrew na Tristan Tate boherezwa muri icyo gihugu kugira ngo baburanishwe ku birego bivuga ko hagati ya 2010 na 2017 bakoze ibyaha birimo gufata ku ngufu no gucuruza abagore.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa Gatandatu i Miami, muri Leta ya Florida, nyuma y’uko inzego z’u Bwongereza zisabye ko boherezwa yo. Photo: internet

Aba bavandimwe bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ariko bimukiye muri Romania mu mwaka wa 2016. Mu 2022 na bwo bahafatiwe bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha abagore mu nyungu z’ubusambanyi. Icyakora, urwo rubanza ntirwakomeje kubera ibibazo byagaragaye mu mikorere y’ubutabera n’imigendekere y’iperereza.

Biteganyijwe ko Andrew na Tristan Tate bazitaba urukiko rwa Leta muri Miami mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kugira ngo hasuzumwe intambwe zizakurikiraho muri uru rubanza.

Ku ruhande rwabo, umwunganizi w’aba bavandimwe, Joseph McBride, yavuze ko atarabasha kuvugana n’abakiliya be nyuma yo gutabwa muri yombi, ariko ashimangira ko ibirego bishya biturutse mu Bwongereza ari “ibinyoma n’ibihuha” bigamije kubangamira imanza aba bavandimwe bareze muri Amerika.

McBride yavuze ko yizeye ko nibamara kugezwa imbere y’urukiko ruzigenga, ukuri kuzakomeza kugaragara kandi abakiliya be bakazagirwa abere.

Tristan na Andrew Tate

Andrew Tate w’imyaka 39 yamenyekanye bwa mbere mu 2016 ubwo yitabiraga ikiganiro cya Big Brother UK, ariko aza gukurwamo nyuma y’amashusho yamugaragaje asa n’ukubita umugore. Nyuma yaho yabaye umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abarenga miliyoni 10 bamukurikira kuri X.

Icyakora, yakuwe ku mbuga nka YouTube, TikTok na Instagram kubera ubutumwa bwafashwe nk’ubushishikariza urwango no gutesha agaciro abagore. Mu bihe bitandukanye, amagambo ye ku bagore n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakomeje kunengwa n’abatari bake.

Nubwo bakomeje gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye mu bihugu bitandukanye, Andrew na Tristan Tate bakomeje guhakana ibirego byose bibaregwa, bavuga ko nta cyaha bakoze kandi ko amagambo yabo akunze gusobanurwa nabi cyangwa agakururwa mu yindi mvugo.

Ese wowe ubona uru rubanza ruzagira izihe ngaruka ku izina n’ubwamamare bwa Andrew na Tristan Tate ku mbuga nkoranyambaga?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -