Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ku mugaragaro iby’umubano we n’uwahoze ari umukunzi we, umukinnyi wa filime Kajala Masanja, mu gitaramo yakoreye i Tabata muri Dar es Salaam.
Ubwo yavuganaga n’abafana be, Harmonize yavuze ko Kajala atamwubahaga kuko amurusha imyaka.
“Kajala aransuzugura. Ambona nk’utamukwiye kuko andusha imyaka. Ntabwo anyubaha,” Harmonize yabwiye abari bitabiriye igitaramo.
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi batangiye kongera kuganira ku mubano w’aba bombi, wigeze kuba umwe mu yavuzwe cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania.
Mu gihe impaka zakomezaga gufata intera, bamwe mu bafana bagaragaje ko bamaze kurambirwa inkuru z’aba bombi. Umunyarwenya uzwi ku izina rya Stan Bakora (@stanbakora_) yanagaragaye mu mashusho atwika umupira (T-shirt) yari amaze igihe abitse nk’urwibutso rw’urukundo rwa Harmonize na Kajala. Uwo mupira wari uriho ifoto yabo bombi n’amagambo agira ati “HK 4Ever.”


Iki gikorwa cyakurikiwe n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko ari ikimenyetso cy’uko abafana bamwe batakigira icyizere cyo kongera kubona aba bombi basubirana, mu gihe abandi babifashe nk’urwenya.
Kugeza ubu, Kajala ntaragira icyo atangaza ku magambo ya Harmonize cyangwa ku byavuzwe nyuma yayo, bityo ibyo yavuze bikaba bikiri uruhande rwe rw’inkuru.
Ese wowe ubona imyaka ishobora koko kuba intandaro yo kutumvikana mu rukundo, cyangwa hari ibindi Harmonize atavuze?




Imana nibishaka bazasubirana