Thursday, July 30, 2026

Umukambwe w’imyaka 99 yatse gatanya nyuma yo kumenya ko umugore we w’imyaka 96 yamuciye inyuma.

Ntucikwe n'Iyi:

Hari inkuru nyinshi zivugwa rimwe na rimwe ukaba wakeka ko ari amashyengo cyangwa se ibinyoma, gusa burya amakuru menshi aba ariyo. Uyu musaza udasanzwe yerekanye ikintu abantu benshi batajya bavuga, ko nta mugabo ujya ubabarira ikosa ryo guca inyuma ryakozwe n’umugore we. Gusa uyu we byabaye agashya kuko yatse gatanya nyamara icyaha cyarabaye mu myaka isaga 60 ishize.

Turi muri 2011, uyu musaza witwa Antonio ukomoka mu butaliyani yatse gatanya (divorce) n’umugore we w’imyaka 96 witwa Rosa, ibi yabikoze nyuma yo kuvumbura amabaruwa menshi y’urukundo yari ahishe mu kabati k’imyenda (garde robe). Aya mabaruwa yagaragazaga neza ko Rosa mu myaka ya 1940 hari umugabo bigeze gukururana ndetse barakundana karahava.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Uyu musaza akimara kumuvumbura yahindukiranye umukecuru we amubaza ibyayo mabaruwa maze mukecuru aza kwemera icyaha ko koko hari umuntu bigeze gukundana umugabo atabizi, ndetse yanahise asaba imbabazi.

Uyu musaza atitaye ko agiye kumara imyaka irenga 70 nuwo mukecuru we yahise afata umwanzuro ko atakomeza kubana n’umuntu wigeze kumugambanira bigeze aho. Iyi gatanya yatunguye abantu bikomeye kuko kumva ngo abantu babanye imyaka 77 none bagiye gutandukana si ibintu byoroshye kubikurura.

Aba babyaranye abana batanu ndetse bari bagize abuzukuru 12 ndetse n’abuzukuru. Urugo rwabo rwarokotse intambara ya kabiri y’isi, rurokoka igwa ry’ubukungu mu myaka inyuranye ndetse nibindi bihe bikomeye byagiye biba, ariko ntirwabashije kurokoka amabaruwa y’urukundo yari amaze imyaka 60 abitse.

Umusazi Antonio yahisemo gatanya ndetse arayihabwa ajya kwiberaho ubuzima bwe bwite, aba banaca agahigo ko kuba abantu batandukanye bakuze kurusha abanda ku isi.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -