Nubwo isi hafi ya yose ifite amakuru mabi gusa kuri koreya ya ruguru ariko nyamara hari byinshi cyane byiza bitajya bivugwa kuri iki gihugu. Buri muntu hafi ya wese ku isi aziko Kim Jong Un uyobora koreya ya ruguru ari umuyobozi w’igitugu ndetse ko abantu bose yabanize akabakenesha. Ariko nta numwe ujya wibaza ngo niba nta muntu wiga muri iki gihugu ni gute babasha kwikorera intwaro zose zikomeye ku isi kugeza no ku ntwaro za kirimbuzi. Muriyi nkuru tugiye kukwereka uko Kim Jong Un kuva yajya ku butegetsi yakoreye byinshi abaturage be kuburyo nta numwe ushaka kumurekura.

- Inzu n’ubuntu ku muturage wese udafite ubushobozi bwo kwiyubakira
Muri Korea ya ruguru imishinga minini isa naho ireba abaturage usanga leta iyifite mu biganza, niba utari umukire wo ku rwego rwo hejuru ngo ubashe kubaka inzu zigezweho zo kubamo leta iguha inzu y’ubuntu yo kubamo nta kiguzi na kimwe usabwe ubundi wowe ugasigara utanga amafaranga macye yo kwita kuriyo nzu ndetse ukajya wiyishyurira n’utundi tuntu nk’amazi n’umuriro.
- Kwivuza n’ubuntu ku baturage bose
Mu bihugu byinshi harimo n’ibyitwa ko byateye imbere usanga ikintu cyitwa kwivuza ari ingorabahizi ndetse n’ubwishingizi ugasanga buhenze cyane. Muri Koreya ya ruguru siko bimeze kuko serivisi zose z’ubuvuzi ni ubuntu ku baturage
- Uburezi ni ubuntu ku baturage bose.
Nkuko twabivuze serivisi zose abaturage bakenera mu buzima bwa buri munsi, usanga leta ariyo izifite mu maboko kandi izikurikirana umunsi ku wundi. Uku niko uburezi muriki gihugu ari ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza usoje amashuri yisumbuye sibyo gusa kuko mu gihe cyose ukiri umunyeshuri leta inakumenyera ibikoresho byose bikenewe ku ishuri kuburyo umubyeyi atajya ahangayika ngo umwana ari ate. Aha ninaho usanga leta ishyira imbaraga cyane mu masomo ya siyansi aho usanga igihugu gifite abantu benshi b’impuguke ari naho bakura abasore n’inkubi babafasha gukora intwaro zikaze iki gihugu gifite.
- Ubushomeri ni bucye cyane hafi ya ntabwo
Abantu benshi bashobora gukeka ko ari ibinyoma ariko ibi nukuri, muri Korea ya ruguru ikigero cy’ubushomeri kiri hasi cyane ndetse iri no mu bihugu bicye ku isi bifite ubushomeri bucye. Byageze naho n’ibigo by’abanyaburayi bibitangaza. Nkubu imibare igaragazwa n’umuryango w’abibumbye igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri muri koreya ya ruguru kiri ku gipimo cya 2.85 ku ijana, bivuze ngo byibuze mu bantu ijana abatageze kuri batatu nibo badafite akazi, gusa iyi mibare leta ivuga ko nayo iri hejuru cyane ko abadafite akazi ahubwo bari hafi ya zeru.
- Ubwiteganyirize bumeze neza
Kimwe mu bibazo bihangayikisha abantu benshi ku isi, ni uburyo bazabaho mu gihe cy’izabukuru batakibasha gukora. Iki kibazo muri koreya ya ruguru bagikemuye kare kuko ubwiteganyirize bwo muza bukuru ntabwo butangwa n’umuntu ku giti cye, ahubwo leta yashyizeho isanduku y’ubwiteganyirize amafaranga ajjyamo akaba atangwa na leta kandi bigakorwa ku buryo nta muntu numwe ugeze mu za bukuru ugomba kubaho nabi.

Ibi rero byose tuvuze byerekana neza ko leta iyo yashyize ibintu mu maboko yayo, nta kintu na kimwe gishobora kuyinanira. Byerekana ko kandi isura ya koreya ya ruguru abantu benshi bazi atariyo nyakuri igihugu gifite ahubwo bitandukanye. Ibi byose rero ahanini byashyizwemo imbaraga na Kim Jong Un aho agereye ku butegetsi. Iyi ikaba ariyo mpamvu buri muturage wese aho abonye Kim azenga amarira mu maso ariko ari amarira y’ibyishimo batewe n’umuyobozi wabo, isi yamaze gufata nk’umunyagitugu kubera ko gusa yaharaniye ubwigenge bwuzuye bw’igihugu cye.
REBA IYI NKURU MUBURYO BW’AMASHUSHO



