Thursday, July 30, 2026

Uyu munyamategeko yarakaye ashaka kujyana israel mu rukiko kubwo kwica Yesu.

Ntucikwe n'Iyi:

Burya hari abantu baba bazi kwishakira abafana cyane kandi bakabihuza nibyo bakora. Uyu munyamategeko wo muri Kenya yabaye ikimenyabose nyuma yuko yavuze agiye kujyana mu rukiko ikirego cya Yezu Kristu cyo kubambwa ndetse no kwicwa.

Uyu witwa Dola Indidis avuga ko mu rubanza rwa Yesu yimwe ubutabera ndetse agakatirwa kubambwa ku musaraba mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu rero asanga uburyo uru rubanza rwaciwe bubogamye cyane kandi butubahirije amategeko.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Iki gitekerezo cye cyakuruye impaka ndetse bamwe baramushyigikira bikomeye bavuga ko ibintu avuga birimo ukuri ugendeye ku rwego rw’amategeko.

Gusa kugeza nubu habuze urukiko mpuzammahanga rwakira iki kirego cye ngo rube rwakiburanisha. Icyakora iki kirego ku bakristu bamwe ntabwo bagiha agaciro kuko bemera ko kubambwa kwa Yesu bibafitiye agaciro kanini cyane kurusha uko ari urubanza rusanzwe rwajyanwa mu rukiko, bo bemera ko kubambwa kwe ari ibyari byaranditswe ndetse ko byagombaga kuba kugira ngo habeho gucungurwa.

Bibiliya ivuga ko Yesu ajya kubambwa yari intungane ndetse ari ninzirakarengane ariko we ubwe akaba yaritanze kugira ngo akize ibyaha bya muntu, bikaba byari mu kubahiriza umugambi nyakuri w’Imana wo gucungura benemuntu binyuze mu rupfu ndetse n’izuka rya Yesu.

Iki kirego cyuyu mucamanza rero cyongeye gutuma abantu batekereza ku mikoranire y’ubutabera ndetse n’imyemerere ariko byose biganisha ku rupfu rwa Yezu.

Ese wowe wumva iki kirego kiramutse cyakiriwe cyaba gifite ishingiro koko?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -