Thursday, July 30, 2026

Kuki irushanwa rya CECAFA ryitirirwa Paul Kagame? Inkuru abenshi batazi

Ntucikwe n'Iyi:

Cecafa Kagame Cup ni irushanwa ry’umupira w’amaguru riba ngarukamwaka ndetse rigahuza amakipe yo mu burasirazuba bwa afrika, rihuriramo amakipe aturutse mu bihugu bya Tanzania, Rwanda, Burundi, Kenya, Sudan, Sudan y’epfo, Ethiopia, Uganda, Somalia, Zanzibar na Djibouti. Icyakora hari n’igihe hatumirwa n’amakipe ataba muri aka gace aturutse nko muri Congo cyangwa se Zambia nubwo bitaba buri gihe.

Kuri ubu iri rushanwa riri kubera mu Rwanda ariko amakipe aturutse I Burundi ndetse no muri Ethiopia ntabwo yigeze yitabira kubera impamvu zinyuranye. Icyakora nubwo iri rushanwa riba abantu benshi babona iri rushanwa ryitwa Kagame Cup ariko ntibamenye inkomoko yabyo.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Iri rushanwa rijya gutangira ku mugaragaro hari mu 1974, gusa mbere yaho mu 1967 ryari ryarakinwe ariko atari uburyo bwo kumugaragaro ari akarushanwa gasanzwe gahuza amakipe macye ndetse irya mbere ryaje gutwarwa na AFC Leopards yo muri Kenya icyo gihe yitwaga Abaluhya FC. Mu 1974 rero ryatangiye kumugaragaro nk’irushanwa mpuzamahanga ndetse icyo gihe baryita CECAFA Club championship.

Muri 2002 nibwo iri rushanwa ryahinduriwe izina maze ryitwa CECAFA Kagame cup nyuma yuko byagaragaraga ko nta mbaraga rifite ndetse ntiribe buri gihe. Perezida Kagame we ubwe niwe wahisemo kuritera inkunga ku mpamvu zuko yabonaga risa nk’iryazimye kandi ryari rifitiye akamaro amakipe yo muri aka karere.

Intego nyamukuru yari guteza imbere umupira w’amaguru mu karere ka afrika y’uburasirazuba bityo amakipe arikina akabona amarushanwa akomeye yo kuzamuriraho urwego. Harimo kandi kuzamura no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere binyuze muri siporo. Perezida Kagame kandi yizeraga neza ko ubufasha ’w’amafaranga yashyirwa muriri rushanwa bwatuma rizajya riba buri mwaka kuko mbere atariko byari bimeze ryabaga rimwe ubundi ntiribe biturutse ku bushobozi bucye.

Kuva muri 2002 yatangira kuritera inkunga iri rushanwa ryagiye rifasha amakipe cyane cyane kwitgura imikino nyafurika ya CAF ndetse rikaba ahantu heza ho kumenyereza abakinnyi bashya amakipe aba yaguze yitegura umwaka mushya.

Kugeza ubu amakipe atatu yo mu Rwanda amaze kwegukana iki gikombe ariyo Rayon Sports yakizanye mu Rwanda bwa mbere mu 1998, APR FC imaze kucyegukana gatatu ndetse na ATRACO yagitwaye muri 2009

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -