Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza. Uyu musore Ebenezer Frimpong w’imyaka 26 akomoka muri Ghana, yatawe muri yombi ari kugerageza kwiba imodoka ya police.
Uyu bivugwa ko yinjiye mu modoka ya police bari baparitse umushoferi agiye kugura umuti kuri farumasi, bikaba byarabaye mu kwezi kwa kane.
Uwari itwaye iyi modoka Corp Joshua Denkyi avuga ko ubwo yaparikaga imodoka kuruhande ngo agire utwo yigurira yisanze umusore yamaze kwatsa imodoka maze afatiraho, ibi byatumye habaho ibikorwa byo kumuhigisha uruhindu maze imodoka nyinshi za police zimwiukaho kugeza afashwe.

Umucamanza we amaze kureba no kumva imiterere y’iki kirego yasabye kubanza gufata uyu musore bakajya kumupimisha mu mutwe ngo barebe niba ntakabazo ko mu mutwe afite kuburyo bamuburanisha bizeye neza ko ari muzima.
Nyuma yo kumupimisha ngo basanze ari muzima ndetse yemeza ko icyaha aregwa kimuhama agatirwa igifungo cy’ukwezi muri gereza.
Umucamanza yavuzeko impamvu yamukatiye ukwezi kumwe ari ukubera ko uyu akiri umusore muto kandi nta bindi byaha yigeze akurikiranwaho bityo ko nta mpamvu yo kumuhana bihanukiriye.



