Iyo bavuze amazina y’abakinnyi bakomeye muri Hollywood, Brad Pitt ni umwe mu ba mbere umuntu ahita atekerezaho. Mu myaka isaga 30 amaze muri sinema, Pitt yakinnye muri filime zitandukanye cyane, kuva ku zikomeye z’intambara n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kugeza ku nkuru z’urukundo, ubuzima, siporo ndetse n’imodoka.
Ikintu gituma filime ze zishimisha ni uko utabona Brad Pitt akina imico imwe buri gihe. Hari aho aba ari umugabo ukomeye kandi udatinya, ahandi akaba umuntu utuje, ahandi akaba umusazi cyangwa umuntu uri gushaka ibisubizo by’ubuzima.
Niba ushaka gutangira kureba zimwe mu filime ze nziza, izi ni 7 nakugira inama yo kureba.
1. The Curious Case of Benjamin Button (2008) ❤️

Iyi ni yo nagushyiriye hejuru kuri uru rutonde.
The Curious Case of Benjamin Button ni film idasanzwe ivuga ku mugabo witwa Benjamin Button, wavutse mu buryo budasanzwe aho agenda asaza ahereye ku mubiri w’umusaza akagenda aba muto uko imyaka ishira.
Brad Pitt akina Benjamin, naho Cate Blanchett agakina Daisy, umugore ubuzima bwe buhuzwa n’ubwa Benjamin mu buryo bwihariye. Filime ishingiye ku nkuru ngufi ya F. Scott Fitzgerald kandi Pitt yayiherewemo nomination ya Oscar ya Best Actor.
Ariko igitangaje kuri iyi film si uko inkuru yayo idasanzwe gusa.

Ni film ushobora kureba uyu munsi ukagira icyo uyikuramo, ukongera kuyireba nyuma y’imyaka runaka ugasanga hari ikindi kintu utari warabonye mbere.
Ivuga ku gihe, urukundo, kubura abantu dukunda, gusaza, amahitamo dukora ndetse n’uko ubuzima bwacu bugenda buhinduka nubwo tuba tutabishaka.
Ni imwe muri za film umuntu ashobora kurangiza akamara iminota mike atekereza ku buzima bwe. hahah nukuri da!
Niba utarayireba, iyi ni yo nakubwira ngo utangirireho.
2. Fight Club (1999)

Niba ushaka kubona Brad Pitt mu yindi sura rwose, Fight Club ni ngombwa.
Muri iyi film, Pitt akina Tyler Durden, umuntu udasanzwe ufite imitekerereze itandukanye cyane n’iy’abandi. Ni umwe mu bantu bazwi cyane yakinnye mu mwuga we, kandi iyi film yamufashije kwerekana ko atari umukinnyi wubakiye ku isura nziza gusa.
Filime yinjira mu bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu buzima bwa kijyambere, identity, amafaranga, akazi ndetse n’uko umuntu ashobora gutwarwa n’imitekerereze ye.
Ikindi kintu cyayo ni uko ari film utagomba kureba urangaye. Hari ibintu byinshi bishobora gutuma nyuma yo kuyirangiza ushaka gusubiramo zimwe mu scenes kugira ngo usobanukirwe neza ibyo wabonye.
Fight Club iri mu zigarutsweho cyane cyane iyo abantu baganira kuri Brad Pitt mu mateka ya sinema.
3. Se7en (1995)

Nshuti yanjye, niba ukunda crime, mystery na thriller, ntukwiye gusimbuka Se7en.
Brad Pitt akina Detective David Mills, umupolisi ukiri muto ukorana na Detective William Somerset, ukinwa na Morgan Freeman.
Aba bapolisi bakurikirana umwicanyi ukora ibyaha bifitanye isano n’ibyaha birindwi byitwa deadly sins.
Iyi ni imwe muri filime zerekanye kare ko Brad Pitt ashobora gutwara inkuru ikomeye kandi yijimye. Ni n’ imwe mu mikoranire ye izwi cyane na director David Fincher, waje no gukorana na Pitt kuri Fight Club na The Curious Case of Benjamin Button.
Niba ukunda filime zituma wibaza uti:
“None se ibi birarangira bite?”
iyi ni iyawe.
4. Moneyball (2011)

Iyi ni imwe mu filime nakugira inama yo kureba nubwo utari umufana wa siporo.
Brad Pitt akina Billy Beane, umuyobozi w’ikipe ya baseball uhura n’ikibazo cyo kugira amafaranga make ugereranyije n’andi makipe akomeye.
Aho gukoresha uburyo busanzwe bwo kubaka ikipe, atangira gukoresha amakuru n’imibare kugira ngo abone abakinnyi bashobora kugira akamaro kanini kurusha uko isura yabo cyangwa izina ryabo bibigaragaza.
Iyi film ni nziza cyane kuko irenze baseball.

Ni inkuru ivuga ku gutekereza ukundi, kwanga gukurikira ibyo abantu bose bakora no kugerageza gutsinda ukoresheje ibyo ufite.
Pitt yabonye nomination ya Oscar ya Best Actor kubera iyi role, ndetse film nayo ihabwa nomination ya Best Picture.
Niba ukunda business, leadership cyangwa gutekereza ku buryo ibintu bikorwa, ushobora kuyikunda cyane.
5. Inglourious Basterds (2009)

Iyi ni imwe mu nshingano Brad Pitt yagaragayemo mu buryo budasanzwe.
Muri Inglourious Basterds, yakina Lieutenant Aldo Raine, umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare b’Abanyamerika bashinzwe kurwanya Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Film yakozwe na Quentin Tarantino, kandi Brad Pitt ayigiramo character ifite uburyo bwo kuvuga no kwitwara umuntu ashobora guhita yibuka.

Nubwo film ifite ibikorwa byinshi by’intambara, ntabwo ari action gusa. Ifite uburyo bwihariye bwo kuvuga inkuru, dialogue ndende ndetse n’uburyo Tarantino yubaka tension mbere y’uko ibintu biturika.
Ni imwe mu film zerekana neza uko Pitt ashobora gukina character iteye urwenya ariko ikaba inateye ubwoba icyarimwe.
6. Once Upon a Time… in Hollywood (2019)

Niba ushaka kubona Brad Pitt mu buryo butuje ariko bukomeye, Once Upon a Time… in Hollywood ni film yo kureba.
Muri iyi film, Pitt akina Cliff Booth, umusitari wakoraga nka stuntman akaba n’umuntu wa hafi wa Rick Dalton, ukinwa na Leonardo DiCaprio.
Film yakozwe na Quentin Tarantino, kandi Pitt yahawe Oscar ya Best Supporting Actor kubera uko yakinnye muri iyi film.
Ikintu cyiza kuri Cliff Booth ni uko atajya akenera kuvuga byinshi kugira ngo character ye igaragare.
Aba ari umuntu utuje, wiyizeye kandi ushobora gukora ibintu utari witeze.
7. F1 The Movie (2025)

Niba ushaka film ya Brad Pitt igezweho kandi ushaka ikintu gifite ishusho rirenze imodoka zumuvuduko zirenze,… reba F1 The Movie.
Muri iyi film, Pitt akina Sonny Hayes, umushoferi w’imodoka zo gusiganwa wigeze kuba icyizere gikomeye muri Formula 1 ariko ubuzima bwe bwo gusiganwa bugahinduka.
Nyuma y’igihe, agaruka muri Formula 1 kugira ngo afashe umushoferi ukiri muto kandi ikipe iri mu bibazo. Uwo ukiri muto aba afite byinshi byo kwiga harimo no guca bugufi ukigira kubakuru.
Iyi film iyobowe na Joseph Kosinski, kandi yakoresheje amashusho y’amarushanwa ya Formula 1 kugira ngo itange isura yegereye ukuri kwayo.

Icyo nakunze kuri yo ni uko utagomba kuba usanzwe ukurikirana Formula 1 kugira ngo uyishimire. Hari umuvuduko, amarushanwa, amarangamutima ndetse n’inkuru y’umuntu ugerageza kongera kwigaragaza.
Kandi ni film nziza yo kurebamo Brad Pitt nk’umukinnyi umaze imyaka myinshi muri Hollywood ariko ugikomeje gutwara film nini.
The Curious Case of Benjamin Button.

Si ukubera ko Brad Pitt ayirimo gusa, ahubwo ni uko ari imwe muri za film ushobora kureba ukagira icyo wiga kuri yo, ukongera kuyireba nyuma ugasanga hari ikindi kintu utari warabonye.
Kandi wenda ni cyo kintu cyiza cya cinema: film nziza ntabwo irangira iyo credits zitangiye kuzamuka gusa; rimwe na rimwe ni bwo itangira kuguma mu bitekerezo byawe. Afite filime nziza nyinshi nkiyitwa FURY, TROY ari nayo twakoresheje nk’ifoto y’inkuru nizindi nyinshi wowe uko uzagenda uzireba nibyo bizatuma ukomeza kureba nizindi…
Indi nkuru ya Brad Pitt : Brad Pitt yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo, kongera kunywa inzoga n’icyamufashije gukomeza kubaho



