Thursday, October 29, 2026

Sergeant Robert biravugwa ko yiciwe muri Uganda, umurambo we ukaboneka udafite umutwe

Ntucikwe n'Iyi:

Robert Kabera, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda akaza kumenyekana mu buhanzi ku izina rya Sergeant Robert, biravugwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana, nk’uko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru UMUSEKE abivuga.

Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.

Nk’uko UMUSEKE wabitangaje, amakuru avuga ko Kabera Robert yishwe ari ahantu yari afite umushinga wo kubaka inzu. Bikekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, nyuma y’uko umurambo we ubonetse udafite umutwe.

Amateka ya Sergeant Robert n’uko yavuye mu Rwanda

Robert Kabera yamenyekanye cyane mu gihe yari akiri mu Ngabo z’u Rwanda, aho yakoraga ibikorwa by’ubuhanzi akoresha izina rya Sergeant Robert.

Kabera yavuye mu Rwanda mu myaka ya za 2020, nyuma y’uko igisirikare cy’u Rwanda gitangaje ko Ishami ry’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare (MPD) ryatangiye iperereza ku birego by’uko yaba yarasambanyije umwana we.

Ibyo birego byavugwaga ko byabaye ku wa 21 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kabera yongeye kumvikana avugira muri Uganda, aho yemezaga ko yahungiye.

Inzego z’umutekano ntiziratangaza amakuru arambuye

kugeza ubu ntayandi makuru turabona kuko Polisi ya Uganda cyangwa urundi rwego rwa Leta rutari rwatangaza ku mugaragaro amakuru ajyanye n’urupfu rwa Robert Kabera ruvugwa.

Bityo, amakuru arambuye ku cyaba cyateye urwo rupfu, ababa bararugizemo uruhare n’aho iperereza rigeze ntaramenyekana ku mugaragaro. Tuyimenya ntahandi uribuya

Iyi nkuru ishingiye ku makuru yatangajwe na UMUSEKE. Amakuru y’urupfu rwa Robert Kabera aracyategereje kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru