Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano n’amahoro y’ibicuruzwa byari bigiye gufatirwa ibihugu bigura peteroli na gaz mu Burusiya, hasigaye iminsi mike ngo bitangire gukurikizwa.
Ibyo bihano byari bikubiye mu itegeko ryari rigamije kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya kubera intambara bukomeje muri Ukraine. Byari biteganyijwe ko ibicuruzwa bituruka mu bihugu bitanu bya mbere bigura peteroli na gaz by’u Burusiya bishobora gushyirwaho amahoro agera kuri 100%.
Trump yavuze ko yahagaritse ibyo bihano kuko, kuri ubu, atari mu nyungu za Amerika kubishyira mu bikorwa. Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka muri Amerika, aho abadepite n’abasenateri bo mu mashyaka yombi banenze icyo cyemezo, bavuga ko gishobora kugabanya igitutu kuri Moscow.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Kirill Dmitriev, uhagarariye inyungu z’ishoramari ry’icyo gihugu, yishimiye icyo cyemezo, avuga ko ari intambwe ikomeye ishobora gufasha ubufatanye mu bukungu hagati ya Amerika n’u Burusiya.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe umubano wa Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ukomeje kuzamo agatotsi kubera uburyo Amerika ikemura intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Amakuru ya Reuters avuga ko ubuyobozi bwa Amerika buzongera gusuzuma ingaruka z’ubukungu z’iki cyemezo mu minsi 60 iri imbere.




