Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasubije uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, nyuma y’uko anenze amateka ya Israel ku butaka bwa Palestine, avuga ko yafatiriye ubutaka bw’abandi kandi ikirukana ababutuye.
Obama yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Susan McKay i Belfast, muri Northern Ireland, ku wa 13 Ukwakira 2026, ubwo yari mu ruzinduko rwo guhabwa impamyabumenyi y’icyubahiro na Queen’s University Belfast.
Obama yavuze ko Abayahudi bahuye n’ibitotezo mu mateka, cyane cyane mu Burayi, bigatuma bashaka aho kuba batekanye. Icyakora, yavuze ko mu gihe Israel yashyirwagaho, hari abantu batakaje ubutaka bwabo bakirukanwa.
Yagize ati: “Ikindi kidashidikanywaho ni uko bafashe ubutaka bw’abandi bantu, bakabirukana.” Yavuze ko Abanyapalestine bumva ko barenganyijwe, bityo bakaba bashaka ko ubutaka bwabo busubizwa.
Obama yanenze kandi uburyo guverinoma ya Israel yitwara mu ntambara yo mu karere, avuga ko kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare no kwanga kugira ibyo wemera mu biganiro bishobora gutuma Israel itakaza icyizere mu rwego rw’indangagaciro n’ubutabera mpuzamahanga.

Namwe mumugambo atarasonnye neza mugutwi kwa Netanyahu yanze kurimfana rero arasubiza…
Netanyahu ati: “Ubutaka bwacu si ubutaka twibye”
Ku wa 16 Ukwakira 2026, Netanyahu yasubije ayo magambo mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X, avuga ko Abayahudi atari abanyamahanga bigaruriye igihugu cy’abakurambere babo.
Yagize ati: “Amateka yacu si umushinga w’ubukoloni. Ubutaka bwacu si ubutaka twibye. Iki ni igihugu cyacu. Kitwa Judea.”
Yakomeje agereranya Abayahudi n’Abaholandi bari muri Indonesia ndetse n’Ababiligi bari muri Congo mu gihe cy’ubukoloni, avuga ko Abayahudi bafite amateka n’imizi muri ako karere kuva kera.
Netanyahu yanavuze ko Israel atari yo nzitizi y’amahoro mu karere, ahubwo ko ikibazo ari uko abanzi bayo banze kwemera uburenganzira bw’Abayahudi bwo kugira igihugu cyabo.

Impaka hagati y’aba bayobozi zigaragaza ukuntu amateka y’ishingwa rya Israel, ubutaka bw’Abanyapalestine n’uburenganzira bw’impande zombi bikomeje kuba ibibazo bikomeye mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.




