Ubwumvikane buke hagati ya UEFA na FIFA bukomeje gufata indi ntera. UEFA yanditse ibaruwa isaba FIFA gusubiza ibibazo 42 bijyanye n’imiyoborere ya perezida wayo, Gianni Infantino, kandi yatanze itariki ntarengwa ya 2 Ugushyingo 2026.
Nk’uko Sky Sports yabitangaje, iyo baruwa yanditswe n’Umunyamabanga Mukuru wa UEFA, Theodore Theodoridis, ayigenera mugenzi we wa FIFA, Mattias Grafstrom. Yagaragaje ko ibyo bibazo byihutirwa, bityo bidakwiye gutegereza inama itaha ya Komite Nyobozi ya FIFA cyangwa ngo bishyirwe mu gihe cy’izindi mpinduka mu buyobozi.
Ibibazo byibanda ku bintu bibiri. Icya mbere ni umushinga wa FIFA Forward Enterprise, UEFA ivuga ko wari ugamije kugurisha 20% by’imigabane y’amarushanwa ategurwa na FIFA, arimo n’Igikombe cy’Isi. Icya kabiri ni igihembo cya FIFA Peace Prize cyahawe Perezida wa Amerika, Donald Trump, UEFA ibona ko cyerekana ko Infantino akorera inyungu ze aho gukorera umupira w’amaguru.
UEFA ikeka ko hari ibyemezo Infantino afata atabigishije inama abo bafatanyije kuyobora. Ivuga kandi ko iteganya kumurega mu nkiko ku gukoresha nabi umwanya we. Biravugwa ko ishaka ko yegura, hagashakwa umusimbura mu matora ya FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe manda ye ya kabiri igana ku musozo.




