Thursday, October 29, 2026

Dusange Sacha yavuze intandaro yo gusezererwa kwa Rayon Sports muri CAF

Ntucikwe n'Iyi:

Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup itageze mu matsinda, nyuma yo kunganyiriza muri Mozambique na Black Bulls ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri. Umutoza wungirije, Dusange Sacha, avuga ko intandaro yo gusezererwa ari amakosa ikipe yakoze mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ubera muri Mozambique. Rayon Sports yari ifite umusozi wo kuzamuka kuko yari yatsindiwe kuri Stade Amahoro ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Kunganya 2-2 byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Nyuma y’umukino, Dusange Sacha yaganiriye n’abanyamakuru. Yemeje ko ikipe yakinnye n’abakinnyi bakomeye kandi biteguye neza, ko abasore bakoze uko bashoboye, ariko ko ibyo bari bateguye bitagenze uko babishakaga. Yavuze ko gutsindwa mu rugo byatumye gukina umukino wo kwishyura biba ingorabahizi cyane, ku buryo gushaka intsinzi byari bigoye.

Yongeyeho ko ikipe igiye gusubira i Kigali gusuzuma aho yakoze amakosa kugira ngo izahakosore, asaba abafana gukomeza kuyishyigikira kugira ngo izagere kure mu marushanwa y’ubutaha.
Iri sezererwa ryongeye gushimangira ko Rayon Sports itarashobora kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Kuva mu 2018, iyi kipe ntiragera kuri iki cyiciro, nubwo ikomeje kugerageza buri gihe.
#TheNewsJamSports⁩

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru