Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, w’imyaka 42, yagaragaye mu mafoto ari mu isoko ry’imyenda n’inkweto mu murwa mukuru Pyongyang, ni nyuma y’amakuru atarigeze yemezwa avuga ko yapfuye azize kuva amaraso mu bwonko.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru bya Leta KCNA, amugaragaza ari kumwe n’umukobwa we Kim Ju-ae, w’imyaka 13, bari mu imurikagurisha ry’imyenda n’inkweto.
Ku ifoto imwe, Kim agaragara yitegereza inkweto y’ibara rya roza, mu yindi akareba imizingo y’imyenda. Ibiro ntaramakuru bivuga ko amafoto yafashwe ku wa Mbere.
Ayo makuru yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru, ubwo Wanjun Xie, umuyobozi w’ishyaka rya Chinese Democratic Party ryabujijwe n’ubutegetsi bw’Ubushinwa, utuye muri Amerika, yavugaga ko Kim yaba yarapfuye.
Yavuze ko yajyanywe mu bitaro i Beijing kuko Koreya ya Ruguru idafite ibikoresho by’ubuvuzi bihagije, ndetse ko umurambo we wasubijwe mu gihugu rwihishwa.
Yanditse kuri X/Twitter ku wa Mbere ati: “Umurambo we wasubijwe muri Koreya ya Ruguru rwihishwa, kandi inkuru y’urupfu rwe iri guhishwa.” Aya makuru nta shingiro afite kugeza ubu.
Ubuzima bwa Kim Jong-un bumaze igihe kinini bukurikiranwa. Mu Kwakira, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwavuze ko yibitseho umubyibuho ukabije, bikamuteza ibyago byo kurwara umutima.
Mu 2020, umwe mu bahunze Koreya ya Ruguru yavuze ko yari afite icyizere cya 99% ko Kim yapfuye nyuma yo kubagwa umutima, ariko nyuma Kim yongera kugaragara mu ruhame. Se Kim Jong Il na sekuru Kim Il-sung bombi bapfuye bazize indwara z’umutima.
Ibihuha ku buzima bwa Kim byongeye kuzamura ikibazo cy’uzamusimbura ku buyobozi bukuru bw’igihugu, Urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rukeka ko ashobora kuba ategurira umukobwa we kuzamusimbura, kuko mu myaka ya vuba yagiye agaragara cyane mu mihango ya gisirikare n’ibindi birori by’ingenzi.
Nubwo Kim Ju-ae atarahabwa ku mugaragaro izina ry’uzamusimbura, aramutse ahawe kuyobora igihugu, byaba ari ubwa mbere Koreya ya Ruguru iyobowe n’umugore.




