Igisirikare cya Sudani kirashinjwa kugaba ibitero byifashishije indege zitagira abapilote (drones), bivugwa ko byahitanye abantu barenga 300 mu minsi ibiri gusa, abandi benshi barakomereka. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo gikurikirana intambara muri Sudani (Sudan War Observatory), ibyo bitero byatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru mu ntara ya West Kordofan, aho nibura abantu 150 bapfuye. Iki kigo cyavuze ko byaturutse mu mujyi wa Kadugli, uri mu maboko y’ingabo za Leta mu ntara ya South Kordofan.
Ikamyo yari itwaye abantu bagera kuri 200 bari bagiye mu muhango wo gushyingura yarashwe na drone ubwo yageraga mu mujyi wa Al-Dabab. Abatangabuhamya babwiye Sudan War Observatory ko abantu 145 bahasize ubuzima. Ihema ryari ririmo abitabiriye uwo muhango na ryo ryagabweho igitero, hapfa abandi batanu. Abagera ku 150 barakomeretse.
Mu masaha y’umugoroba w’uwo munsi, izindi drone zateye ibisasu ku isoko ryo mu mujyi wa Al-Mujlad. Umubare w’abahaguye n’abakomeretse ntiwari wamenyekana neza.
Bukeye ku wa Mbere, abandi bantu 153 bishwe ubwo drone zagabaga igitero ku isoko ryo mu karere ka Abyei, agace Sudani na Sudani y’Epfo bidahuriza ku bugenzuzi. Umwe mu bantu bo mu rwego rwa gisirikare yabwiye BBC ko igisirikare cya Sudani ari cyo cyagabye icyo gitero. Yavuze ko iryo soko ryakoreshwaga n’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF) mu kubona lisansi.
Icyo gitero cyatumye umwuka mubi hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo urushaho kwiyongera. Ibihugu byombi bisangiye ubuyobozi bw’akarere ka Abyei, ariko buri kimwe kivuga ko ako gace gakungahaye kuri peteroli ari akacyo. Amakimbirane kuri ako gace amaze imyaka myinshi adakemuka, kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011.
SOMA NIYI : Abanyafurika barenga 150 bahitanwe nigitero cya drone cyagabwe ku isoko.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) wagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’ibitero bya drone. Wavuze ko abasivili, barimo n’abana, bakomeje kwicwa, kandi ko ibikorwa remezo n’ibikorwa by’ingenzi bifasha abaturage bikomeje guhungabanywa.




