Thursday, October 29, 2026

Lamine Yamal yatunguye Thierry Henry, nyuma y’amagambo yavuze kugikombe yahawe

Ntucikwe n'Iyi:

Umukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yatunguye benshi ubwo yakiraga igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi, akavuga ko cyari gikwiye guhabwa mugenzi we bakinana, Pau Cubarsí.

Yamal w’imyaka 19 yahawe iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu birori bya Ballon d’Or byabereye i London. Mu ijambo rye, yashimiye abamufashije, ariko ashimangira ko Cubarsí na we yari agikwiye kubera urwego rwiza yagaragaje.

Yagize ati: “Nifuzaga ko Pau Cubarsí aza hano, kuko ntekereza ko iki gihembo cyari gikwiye kuba icye. Yaragikwiye; amaze iminsi yitwara neza ku rwego rwo hejuru.”

Thierry Henry wari mu bayoboye ibirori yatunguwe n’ayo magambo, amushimira avuga ati: “Wow! Ni byiza cyane.”

Abakunzi b’umupira w’amaguru ku mbuga nkoranyambaga bashimye Yamal, bavuga ko amagambo ye agaragaza ubucuti no kwiyoroshya, cyane ko yari yahawe igihembo ku giti cye ariko agahitamo gushimira mugenzi we.

Cubarsí na we yari mu bahataniraga Kopa Trophy na Ballon d’Or, ariko ntiyitabiriye ibirori, bivugwa ko yahisemo kuguma muri Espagne kugira ngo aruhuke nyuma y’imikino myinshi yari amaze gukina.

Mu bagore, Vicky López wa Barcelona na we yegukanye Kopa Trophy, aba ayegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru