AKA KANYA

Korea ya Ruguru yashyize hanze amafoto ya Kim n’umukobwa we mu myitozo yo kurasa

Mu gihe intambara ya Amerika na Israel bahanganyemo na Iran ikomeje, muri hasohotse amafoto agaragaza umuyobozi w’icyo gihugu ari mu myitozo yo kurasa ku ntego ari kure (sniper), ari kumwe n’umukobwa we muto .

Aya mafoto yatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta, , agaragaza Kim arasa akoresheje imbunda nshya ya sniper ivugwaho kuba igezweho cyane. Yayise imbunda y’igisekuru gishya, ndetse ayita n’“intwaro y’igitangaza”. Ibi byabaye nyuma y’inama nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi, , aho ubuyobozi bwe bwongeye kwemezwa ku bwiganze busesuye.

Si ubwa mbere Kim Ju Ae agaragaye mu bikorwa bikomeye ari kumwe na se. Yigeze no kugaragara mu igeragezwa rya misile no mu birori by’ishyaka riri ku butegetsi, ibintu byakomeje kongera ibihuha ko ashobora kuzaba umuragwa w’igisekuru cya kane cy’umuryango wa Kim umaze imyaka irenga 70 uyoboye Korea ya Ruguru kuva mbere y’Intambara ya Korea mu 1950.

Kim Jun Un mu myitozo yo kurasa

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post