Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) , ryahawe urwamenyo nyuma Nyuma Yuko risohoye ingengabihe y’uburyo ibihugu bizahura mu mikino ya gicuti ya FIFA (FIFA Series) izabera mu Rwanda muri uku kwezi aho u Rwanda narwo ruri mubihugu bizaryitabira.
Guhera tariki ya 26 -30 Werurwe 2026, mu Rwanda hazaba habera imikino ya FIFA Series izabera ku bibuga bya Kigali Pelé Stadium na Stade amahoro.
Hazakinira amatsinda abiri , aho itsinda A ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia rizakinira imikino yaryo muri Stade Amahoro.
Ferwafa Yatangaje Uko imikino ya FIFA series izakurikirana Inatangaza ibiciro bizinjirirwaho mumikino itandukanye izagenda iba Guhera Taliki 26 ubwo izaba itangira.Nubwo FERWAFA yatangaje ibi biciro ariko, Byateye abantu benshi kwibaza uko u Rwanda ruzakina iyi mikino,kandi mubyukuri nta n’umutoza rufite kugeza ubu.
Muminsi Yashize nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko ryamaze gutandukana burundu n’Umunya-Algeria, Adel Amrouche, wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi), kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara , yavuze ko uyu mutoza “yahagaritswe mu nshingano ze” nyuma y’isesengura ryimbitse ryagaragaje ko “atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2.”
Amakuru yizewe avuga ko imbarutso yo kwirukanwa kwa Amrouche yari ukugenda atatse uruhushya (guta akazi), akajya i Burayi nta buyobozi abimenyesheje.
Byatahuwe ko ubwo FERWAFA yamwandikiraga imusaba ibisobanuro, uyu mutoza yagerageje gushaka urwitwazo, ajya muri Azerbaijan gusura abakinnyi barimo ba myugariro Mutsinzi Ange n’abavandimwe batatu; Joy-Lance Mickels, Joy-Slayd Mickels na Leroy-Jacques Mickels.
N’ubwo byagaragajwe nk’igikorwa cy’akazi cyo gushaka abakinnyi bashya, amakuru avuga ko uru rugendo rutari muri gahunda y’Ikipe y’Igihugu, ahubwo rwari amayeri yo kujijisha nyuma yo kuva mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uretse imyitwarire itari myiza yo guta akazi, umusaruro wa Adel Amrouche na wo wari mubi cyane kuva yahabwa inshingano muri Gashyantare 2025 asimbuye Umudage, Frank Torsten Spittler.
Iyirukanwa rya Amrouche kandi ryaje mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ubuyobozi bwa FERWAFA butari bwishimiye imikorere ye, cyane ko hari n’abakinnyi yagiye areka guhamagara kandi bigaragara ko bafite ubushobozi, nka Hakim Sahabonna Samuel Geulette bakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Imikino ya FIFA series izatangira kuwa 26 Werurwe , Aho Kwinjira azaba ari ibihumbi 2, ibihumbi 5 Frw ndetse n’ibihumbi 30 Frw myanya y’icyubahiro mu mikino myinshi izaba iba muminsi itandukanye bikaba aribyo bizaba bikoreshwa.

