AKA KANYA

Mu mukino hagati VAR yateje kwigaragambya mu bafana

Mu mupira w’amaguru, abafana bagaragaza kutishimira imyanzuro y’abasifuzi mu buryo bwinshi. Ariko abafana bo mu Budage bo bageze ku rundi rwego.Bagerageje gucomora imigozi y’amashanyarazi kuri VAR .

‎Ibi byabaye Mu mukino wahuje Preußen Münster na Hertha BSC mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Budage, (2. Bundesliga), ubwo umusifuzi yahamagariwe kujya kureba kuri kuri VAR kugira ngo asuzume niba hatangwa penaliti, ku ikipe yari yakiriye umukino.


‎Abafana ba Münster, binjiye mu kibuga maze bacomora umugozi wa VAR bituma umusifuzi adashobora kureba amashusho asubiramo uko byagenze. Mu kanya gato byasaga n’aho umugambi wabo Bagerageje wari uciyemo.Nta mugozi, nta VAR, ubwo ntano gusubiramo uko igikorwa cyagenze ngo umwanuzuro ufatwe.

Gusa si uko byarangiye, kubera ko umusifuzi atashoboraga kureba amashusho, umukozi ushinzwe VAR ni we wafashe icyemezo ari kure. Amaze gusuzuma uko igikorwa cyagenze , yemeje ko penaliti igomba guhabwa Hertha Berlin. Iyo penaliti yaje guterwa maze iba igitego.


‎Nyuma y’aho, abafana ba Münster ntibishimiye iyo myanzuro maze bagaragaza ukutishima bakora imyigaragambyo bazamura ibyapa byanditseho “Disconnect VAR.” Bisobanuye ngo Mucomore VAR.

‎Nubwo bagerageje ibi byose ariko Igitangaje ni uko iyi VAR batashakaga bari bacomoye, ariko nubwo umugozi wari wakuwemo, VAR yanze kuzima.

‎Iyi nkuru Yazamuye impaka nyinshi aho bamwe batangiye kugereranya abafana biyi kipe n’abafana bikipe imwe hano mu Rwanda ikina mukiciro cyambere.

‎Wowe urumva iyo kipe ari iyihe?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post