AKA KANYA

Ali Larijani yihanangirije Donald Trump amusaba gucunga neza

TrumpUbushyamirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwongeye gufata indi ntera nyuma y’ijambo rikakaye ryatanzwe n’umwe mu bayobozi bakomeye mu by’umutekano muri Iran.

Ali Larijani, uyoboye Inama y’Umutekano muri Iran, yaburiye bikomeye Donald Trump, amusaba kwitwararika cyane mu magambo n’ibyemezo afata ku bijyanye na Iran.

Mu butumwa bwe, Larijani yavuze ko Trump agomba kwitonda cyane kuko ashobora kwishyira mu kaga gakomeye, anavuga ko kwitwara nabi ku kibazo cya Iran bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye yewe no gupfa birimo.

Aya magambo aje mu gihe umubano hagati ya Iran na Amerika ukomeje kuba mubi, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati n’ubwikorezi bwa peteroli bunyura mu nzira ya Hormuz.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko amagambo nk’aya ashobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe akarere kose kugaragaramo umwuka mubi w’intambara n’ukutumvikana.

Ali Larijani, umuyobozi w’inama y’umutekano ya Iran

Kugeza ubu, nta gisubizo cyahise gitangwa n’ubuyobozi bwa Amerika ku magambo ya Larijani, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kongera ubushyamirane bwa dipolomasi hagati ya Tehran na Washington.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post